Diamond yaribye, arabengwa kubera ubukene, ubu yishimira aho ageze muri muzika

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, yavuze ko aho ageze ubu ahakesha Nyagasani, by’umwihariko ko atari azi ko yahagera bitewe n’ubuzima bwa gikene yabagamo mu muryango.

Diamond avuga ko indirimbo ya mbere yakoze, amafaranga yishyuye muri studio yayibye, akongera agakomoza ku mateka ye mu rukundo, ko umukobwa bakundanye bwa mbere yamubenze, amuzika kuba yari umusore udafite amafaranga.

Avuga ko ubwo yari atangiye gutera imbere, uwo mukobwa yamugarukiye, na we [Diamond] akamuhakanira, ati “wanyanze kubera gukunda amafaranga na njye ubu nta mwanya wawe mfite”. Akomeza avuga ko uyu mukobwa ari nawe yaririmbye mu ndirimbo ye ‘Nikamwambie”.

Diamond nkuko yanabigarutseho mu ndirimo ‘Utanipenda’, atanga ubutuma ko nta muntu ukwiriye kwirata kuko nta muntu uba uzi uko ejo he hazaba hameze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Diamond avuga ko indirimbo yakoze bwa mbere yibye nyina impeta yari afite ya zahabu arayigurisha, amafaranga yakuyemo niyo yishyuye muri studio, nyuma ngo nibwo yegereye nyina amusaba imbabazi.

Diamond avuga ko adateze gucika intege, kubera ko yazamutse kubera abandi bagiye bamufasha, nawe yiyemeje gufasha n’abandi ngo babashe kuzamura impano zabo, abicishije muri studio ye ‘Wasafi”.

Avuga ko hari abana bahoze mu muhanda ari mayibobo, iyi studio ye ikaba yarabafashije ubu bakaba bageze ahantu heza babasha kwitunga no gutunga imiryango yabo.

diamond2
Diamond ni umwe mu bahanzi ba Afurika bakomeje kugaragaza impano muri muzika

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Theoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *