Kuba Brig.Gen. Aloys Muganga wagombaga kumvwa nk’Umutangabuhamya ushinja Col.Tom Byabagamba atagaragaye mu rukiko kubera impamvu z’akazi, umucamanza agahita afata icyemezo ko nta mutangabuhamya uzongera kumvwa, bamwe mu bakurikirana uru rubanza babwiye Bwiza.com ko uru rubanza rushobora kuba ruri hafi yo kugera ku musozo warwo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2016, Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwasubukuye urubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Col.Tom Byabagamba, Brig.Gen.Frank Rusagara wasezerewe mu ngabo hamwe na Sgt Francois Kabayiza.

Kuri gahunda y’iburanisha, hari hateganyijwe kumva Umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha ari we Brig.Gen.Aloys Muganga, gusa u bwo iburanisha ryasubukurwaga, Umucamanza Maj.Assimwe Madudu yahise amenyesha ababuranyi ko ko umutangabuhamya atabonetse nubwo yari amaze iminsi aza ariko iburanisha rigasubikwa adatanze ubuhamya bwe bitewe n’amasaha.
Umucamanza yahise abwira ababuranyi n’abandi bose bari bakurikiranye urubanza, ko icyo urukiko rwashakaga kumva mu batangabuhamya cyunviswe, bityo ko ababuranyi bategura imyanzuro y’urubanza kuko nta wundi uteze kumvwa.
Ni icyemezo gisa n’icyatunguye abaregwa, ndetse Col.Byabagamba yahise asobanuza Umucamanza niba ari imyanzuro ya nyuma kuri urubanza, umucamanza akamusubiza ko ari ko bimeze.
Abanyamategeko batashatse kwivuga amazina baganiriye na Bwiza.com ubwo yababazaga icyo umucamanza yashatse kuvuga batangaje ko bishoboka ko uru rubanza rwaba ruri hafi gupfundikirwa mu mvugo y’abanyamategeko isobanura ko urubanza ruri hafi kurangizwa.
Â
Me Gakunzi Valery wunganira Tom Byabagamba yahise agira ati “Ni ibintu bishya urukiko ruzanye”, anabwira Umucamanza ko byari bikwiye ko iyo myanzuro yari kuzakorwa igendeye ku byavuzwe n’abatangabuhamya, ariko ko nibura uyu mutangabuhamya wari witabye ndetse akamenyeshwa ababuranyi yari akwiye kumvwa.
Me Gakunzi na Me Nkuba Milton wunganira Sgt Kabayiza bari bitabye bonyine, bahita basaba Umucamanza kwiherera bakaganira kuri ibi bari bamaze kumenyeshwa ndetse bakabimenyesha na bagenzi babo (Me Buhuru PC na Me Albert) batari babashije kuboneka.
Nyuma yo kubyumvikanaho, abavoka n’abo bunganira bemeranyijwe ko babanza gutanga imyanzuro mu mvugo inyandiko bakayitanga nyuma.
Iburanisha ryimuriwe ku itariki ya 2 Werurwe 2016, uruhande rw’uregwa rutanga imyanzuro ya nyuma mu magambo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com


