Isirayeli yagereranyije Paul Kagame n’ umwubatsi w’ umuhanga ugiye kubahuza na Afurika

Sangiza iyi nkuru

Kuba Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame yiswe umuyoboro uhuza igihugu cya Isirayeli n’umugabane wa Afurika byakomeje gushimangirwa na Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga y’ iki gihugu.

Ibi bibaye mu gihe Leta ya Isirayeli yifuza kurushaho kwegera Afurika yifashishije diplomasi nk’ uko bikubiye muri politiki ya Minisitiri w’ Intebe wa Isirayeli, Benyamin Netanyahu.

Mu rurimi rw’ igifaransa nk’uko tubikesha RFI, Minisitiri ufite mu nshingano ububanyi n’ amahanga wa Isiriyeli yavugiye Nairobi muri Kenya , ati « Paul Kagame ni umwe mu bubatsi bahanitse batumye twifuza gukomeza kugirana umubano n’ ibindi bihugu bya Afurika », mu gifaransa ati « Paul Kagame est « l’un des architectes du rapprochement avec l’ Afrique ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku mugabane wa Afurika, Perezida Paul Kagame asanzwe afitanye imikoranire na Benyamin Netanyahu ndetse n’ u Rwanda rwarifashe ubwo Akanama ka Loni k’ Umutekano katoraga umwanzuro ubuza Isirayeli gukomeza kuyobora uduce tumwe twa Palestine.

Ku bwumvikane bw’ ibihugu byombi, u Rwanda rwamaze gushyiraho umukono ku masezerano yo kuzakira abantu ibihumbi 10 birukanywe muri Isirayeli biganjemo Abanya- Sudani n’ Abanya- Erythré.

Buri umwe muri izi mpunzi azagenerwa akayabo k’ amadorari y’ amanyamerika ibihumbi 10 yo kumutunga azashyikirizwa u Rwanda nk’ uko byamaze kwemezwa na Leta ya Isirayeli.

Iki gikorwa cyo kwakira aba banyafurika bazaba birukanywe muri Isirayeli kizakurikirwa no gufungura Ambasade ya Isirayeli i Kigali mu Rwanda.

Iyi ambasade Isirayeli igiye gufungura mu Rwanda niyo ibaye ya 11 mu bihugu 52 bigize umugabane wa Afurika.

Si ibyo gusa, kuko Benyamin Netanyahu yahise atangaza ko igihugu cye kitifuza kurangiriza aho, ngo ahubwo kinashaka kuba umunyamuryango w’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’ umunyamuryango w’ icyubahiro n’ indorerezi.

Ibi Benyamin Netanyahu abishimangira agamije gushyigikira Paul Kagame asanzwe yita inshuti ye kandi ugiye kuzayobora umuryango wa AU kuva muri Mutarama 2018.

Perezida w’ u Rwanda ,Paul Kagame agiye kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) mu gihe hari ibihugu 8 biri muri uyu muryango bidafite imigenderanire na Isirayeli.

Amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 afitanye isano rikomeye na jenoside yakorewe Abayahudi (Shoah ) bigatuma ibihugu byombi byasangira ubunararibonye mu kwiyubaka no guhangana n’ abapfobya jenoside.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *