Uwari umuyobozi w’agateganyo w’igipolisi mu Karere ka Gulu, mu gihugu cya Uganda, ASP Joseph Ayiki, yirukanwe mu kazi nyuma y’umunsi umwe anarashwe n’ushinzwe umutekano w’ikigo cyigenga.
ASP Ayiki yakomerekejwe n’amasasu mu kavuyo kadutse mu kigo cy’imyidagaduro kizwi nka TAKS (Through Arts Keep Smiling) giherereye muri Gulu mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ushize. Uyu akaba akiri mu bitaro bya St. Mary’s Hospital Lacor aho ari kuvurirwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa Kane nyuma ya saa sita, nibwo umutwe kabuhariwe w’igipolisi (PSU) wateranyije inama y’igitaraganya yari iyobowe na DSP Osteen Wilber Wanyama, nawe uyoboye igipolisi by’agateganyo muri Aswa River, ngo harebwe uko byagenze uyu mupolisi ajya kuraswa mu masaha ya saa cyenda z’ijoro.
Iyi nkuru dukesha Daily Monitor irakomeza ivuga ko iyi nama yanzuye ko ko ASP John Bosco Nyangkol wari ukuriye ibikorwa by’igipolisi (OC) muri Gulu ari we ugiye kuba umuyobozi w’igipolisi mu karere, naho AIP Peter Susu akaba ari we ukurira ibikorwa bya polisi.
ASP Patrick Jimmy Okema, umuvugizi w’igipolisi muri Aswa River wemeje izi mpinduka, yavuze ko ziri mu rwego rwo gusiba icyuho cyatewe n’uburwayi bwa ASP Ayiki warashwe.
Naho umuvugizi mukuru w’igipolisi cya Uganda, Emilian Kayima, we akaba yatangaje ko iri mu rwego rwo kwirinda icyuho mu ruhererekane rw’ubuyobozi n’imicungire by’igipolisi mu Karere ka Gulu.
Uko byagenze kugirango ASP Ayiki araswe ariko, byo ngo biracyari mu iperereza mu gihe akiri kuvurwa, mu gihe umusekirite wa EXPOSS wamurashe akiri muri kasho ya station ya polisi ya Gulu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


