Umugabo watawe muri yombi nyuma yo kurasa muri hotel aho abanyamakuru bakorana n’ibiro bya Perezida wa Amerika bari bateraniye basangira na Donald Trump ku wa Gatandatu nijoro yatangajwe ko ari umwalimu witwa Cole Tomas Allen.
Uyu mugabo w’imyaka 31 yigisha mu ishuri ryisumbuye, aba mu gace ka Torrance mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California, nk’uko abategetsi babivuze.
Umushinjacyaha mukuru Todd Blanche yabwiye ikinyamakuru NBC News gikorana na BBC muri Amerika ko Allen yabwiye abakoze iperereza ry’ibanze ko yashakaga kurasa abategetsi bari bari muri kiriya gikorwa, “byashoboka” na Perezida Trump.
Blanche yavuze ko uyu ukekwa bakeka ko yavuye i Los Angeles na gariyamoshi ikamugeza i Chicago, maze akavayo agana i Washington DC gusoza umugambi we.
Yari acumbitse muri Washington Hilton hotel yaberaga kiriya gikorwa cya Trump n’abanyamakuru, ko yakoze igitero cye afite “imbunda ntoya, imbunda yo mu ntoki, n’ibyuma byinshi”.
Igipolisi cyavuze ko “kugeza ubu bisa n’aho yakoraga wenyine”.
Mu 2025, Allen yarangije amasomo ya ‘masters’ mu ishami rya ‘computer science’ muri California State University, imwe muri kaminuza zikomeye muri Amerika.
Mu Kuboza 2024, Allen yatowe nk’umwalimu w’ukwezi warushije abandi ku kigo cy’ishuri ryisumbuye yigishaho, nk’uko cyabigaragaje ku rubuga rwa Facebook.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere agezwa imbere y’urukiko rw’i Washington DC aregwa ibyaha birimo kurashisha imbunda agamije kwica.


