Ese Aline Gahongayire yari ategereje gatanya kugirango asubire mu rukundo?

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hashize iminsi 3 gusa Umuririmbyi mu kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire atandukanye na Gahima Gabriel mu buryo bwemewe n’ amategeko yakomoje ku kuba yakongera kwinjira mu bijyanye n’urukundo.

Ku bijyanye n’uko ahagaze ku bijyanye no kuba azongera kwinjira mu bijyanye no gukundana , Gahongayire agaragaza ko ari ibintu yiteguye ko bizaba ariko na none avuga ko yabyeguriye Imana nk’ uko yabitangarije TV/Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aline Gahongayire yanabajijwe niba kuba yarahawe gatanya n’umugabo we byaba bivuze ko yasubiye ku isoko cyangwa se akaba yiteguye kuba yakongera gukundana n’undi muntu.

Yumvikanishije ko abyiteguye nubwo atari ibyo ateganya ejo cyangwa ejo bundi avuga ko ari ibintu bizaba kuko ngo yabyeguriye Imana.

Agira ati “Ntabwo nabyita kujya ku isoko ariko yego bizaza, niyo ibikora izongera ibikore. Imana ikora byinshi niyo yabikoze n’ibyo mbashije kugeraho. Ibyo umuntu byose yagezeho niyo ibikora ku bw’ibyo ntekereza ko n’urugendo rw’urukundo izongera ikabikora, nayihaye byose.”

Aline Gahongayire ati” Njye n’ umugabo wanjye turacyari bato”

Ku wa 6 Nzeri 2016, Gahongayire yashyize hanze amashusho y’ikiganiro yagiranye na radiyo Ijwi Rya Amerika aho yagaragaje byinshi abantu bibazaga ku buzima bwe bwihariye harimo n’ukuri ku gutandukana n’umugabo we ndetse n’icyo agiye gukora nyuma yaho.

Muri iki kiganiro abafana be bahawe umwanya bamubaza ibibazo, umwe muri bo yamubajije niba yaratandukanye n’umugabo we koko. Aline amusubiza ko Abanyarwanda batakiri mu myumvire yo kwihanganira abagabo bavuga ngo ni ko zubakwa bakwiye kwihangana. Yavuze ko hari abagore bapfa bazira guhangayikishwa n’abagabo babo.

Yagize ati Simvuga ubutumwa kubera icyo ndi cyo, nabuze umwana wanjye, niba umugabo wanjye twaragiranye ikibazo tugatandukana ntibyambuza kuvuga Imana, hari abantu benshi tujya gushyingura bapfuye kubera stress z’abagabo cyangwa abagore, hari abagabo batagira ubugabo kubera abagore babo ba bananiye, ni byiza ko nikunda, A banyarwanda ntabwo tukiri muri ya system ngo reka nitonde ngo ni ko zubakwa, Never. I’m free, I’m fine, I’m blessed ndabizi neza ko umugabo wanjye Gahima azabona undi turacyari bato.”

Gusa ibi byo gutandukana ku bashakanye bagahita bongera gushaka ntibisanzwe bimenyerewe mu bahanzi bakora indirimbo z’ Imana (Gospel Music) kuko bagendera ku ijambo ry’ Imana rivuga ko abo yagize umwe batandukanywa n’ urupfu gusa.

Ibi bimenyerewe cyane mu bakora umuziki w’ Isi (musique profane) aho ubukwe bufatwa nk’ iyindi minsi mikuru isanzwe ugasanga abasitari bashobora gukora ubukwe inshuro zitabarika.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Assumpta Gema/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *