Muhutukazi Marie Mediatrice w’imyaka 54 y’amavuko yamenyekanye cyane ku izina akoresha akina mu “Ikinamico Urunana” rya Kankwanzi, atangaza ko urukundo rutagenewe abatunze ibyamirenge ahubwo ko n’abakene bakundana kandi bakajya inama.
Kankwanzi avuga ko iyo akina aba atanga ubutumwa, cyane cyane mu Urunana akinana na Bushombe ngo aba yerekana ko urukundo rutagenewe abatunzi gusa ahubwo ko abakene nabo bashobora no kumva umunyenga warwo kandi ntacyo batunze.
Ati “ubukinnyi bwanjye na Bushombe tuba twerekana ko n’abantu b’abakene bashobora gukundana, mu bukene bwabo n’ubwo bakennye bakumvikana kandi bakajya inama”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kankwanzi akomeza avuga ko impano ye ari iya kera ahagana mu 1980 ubwo yari mu itsinda ryakinaga ikinamico kuri Rafiki [mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo].
Ati “ibi bintu mbimazemo igihe kinini kuko nabitangiriye muri itsinda ryakinaga ikinamico ya Club Rafiki muri za mirongo inani, ni kera cyane ntabwo navuga umwaka nyawo”.
Kankwanzi yabonye izuba mu 1964, arubatse afite ’abana babiri, yatangiye uyu mwuga wo gukina ikinamico mu 1978, usibye ikinamico Urunana, Kankwanzi agaragara no muri Filimi ikunzwe cyane n’urubyiruko muri iyi minsi Seburikoko aho akina yitwa Venansiya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com


