Kigali: Abaturage beretswe uburyo bwo kurwanya imirire mibi bitabasabye ibihambaye

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bwahagurukiye kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu, bumwe mu buryo buzifashishwa ni ugukangurira ababyeyi guhinga uturima tw’igikoni, guhinga ibijumba bikize kuri vitamini hagamijwe kurya indyo yuzuye.

Mu rwego rwo gukomeza ibikorwa by’icyumweru cyahariwe kurwanya imirire mibi, ubuyobozi bw’Umujyi bufatanyije n’Umuryango mpuzamahanga uteza imbere Ibikomoka ku bijumba, CIP(International Popato Center) bigishije abatuye Umurenge wa Mageragere uburyo bwo guhangana n’iki kibazo.

Bumwe mu buryo bakanguriye abaturage ni uguhinga uturima tw’igikoni hifashishijwe ibikoresho biciriritse, birimo uducupa tw’amazi, imigano, ibidomoro byashaje n’ibindi bidahenze.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricia yavuze ko mu ibarura ku mibereho ryakozwe n’ikigo cy’ibaruramibare ryagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagera kuri 23% bagwingiye bitewe no kutagira imirire myiza.

Ni muri urwo rwego avuga ko uru rugamba batangiye rugamije guhangana n’iki kibazo. Ati “Tubibonye dutyo dusanga tugomba gushyiramo imbaraga zishoboka ngo icyo kibazo kirangire. Mu Murenge wa Mageragere harimo ibyo bibazo harimo abana 28 bitaweho kugirangio bagire imirire myiza n’imikurire myiza,”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu muyobozi akomeza avuga ko Ikigo CIP cyiyemeje kubabera umufatanyabikorwa muri urwo rugamba, kibereka uburyo bwo kwifashisha ibijumba bikize kuri bitamini, guhinga uturima tw’igikoni no gutegura indyo yuzuye.

Ati “CIP yaje kutwereka uburyo no mu bindi bihugu bikorwa, kwita ku kibazo cy’ibijumba bikungahaye kuri vit A na B, no kwigisha abantu kurya indyo yuzuye hifashishwa ibintu byorojheje kuboneka mu baturage ku buryo bworoshye”

Iki gikorwa cyatangirijwe mu karere ka Nyarugenge kizakomeza mu tundi turere tugize Umujyi wa kigali, hagamijwe gutsiratsiza imirire mibi mu bana ituma bagwingira, nkuko Muhongerwa akomeza abivuga intego ikaba ari ukugera ku kigero cya 0% ku kibazo cyo kugwingira. Umurenge wa Mageragere wiyemeje kuzafasha abaturage gutera ibiti by’imbuto zitandukanye birimo imyembe.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri CIP, unashinzwe imirire mu karere muri iki kigo, Robert Ackatia-Armah yavuze ko u Rwanda rwateye imbere mu bijyanye n’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage, ariko hakiriho urugamba rukirwana narwo ku bijyanye no kurwanya imirire mibi. Ni muri urwo rwego biyemeje gufasha abaturage muri gahunda zitandukanye zigamije kurwanya iyo mirire, batanga imbuto y’imigozi ku batuye umujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu.

Akangurira ababyeyi kwirinda kugurisha amagi ahubwo bakayaha abana babo. Abibutsa kandi ko mu gihe umwana amaze kuzuza amezi atandatu, bakwiye kumunombanombera ibiribwa bigize indyo yuzuye kugirango bamurinde kugira imirire mibi.

Yabwiye abo baturage ko guhinga ibyo bijumba n’imboga n’imbuto bidasaba imirima minini yo kubihingaho, kuko ngo byanahingwa no mu turima tw’igikoni, ku buryo ngo atari ibintu bakwiye kujya kugura ku masoko. Akomeza avuga ko imboga zirimo dodo, amashu na karoti usanga abaturage babyeza buri gihe kandi ngo ni ingenzi mu kurwanya imirire mibi.

Abanyarwanda barya imbuto bangana na 3%, abarya imboga bangana na 0.9%, mu gihe abashobora kubirya byombi bari munsi ya 5%.

Uretse kuba ibi bijumba bishobora gufasha mu kurwanya imirire mibi,binakorwamo ibiribwa bitandukanye birimo amandazi na keke.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

DC1
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricia, agaburira abana

DC2
Abaturage beretswe uko bahinga uturima tw’igikoni hifashishijwe ibikoresho biciriritse

DC3
dc4

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *