Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 2 Gicurasi, Perezida wa Taiwan, Lai Ching-te, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Eswatini (ahahoze hitwa Swaziland) nyuma yo gusubikwa bwa mbere u Bushinwa bugashinjwa kurwitambika.
Eswatini nicyo gihugu cyonyine cya Afurika gikomeje umubano ushingiye kuri demokarasi na Taipei, kandi bibuza u Bushinwa kugirana umubano n’umugabane wose. Aya ni amahitamo ya politiki, ashingiye ku byifuzo by’Umwami Mswati III.

Ku ikubitiro, byari biteganijwe ko uruzinduko rwa Perezida Lai Ching-te ruzaba kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 26 Mata, rugahurirana n’isabukuru y’imyaka 40 umwami Mswati amaze yimye ingoma.
Icyakora, nk’uko Taiwan yabitangaje, bamwe mu baturanyi ba Eswatini, nka Maurtius na Madagascar, ngo banze ko indege ya Perezida Lai inyura mu kirere cyabo kubera gitutu cy’u Bushinwa.
Mu gihe Perezida Lai Ching-te yavuze ko urwo rugendo rwakomeje nta bwoba ku rubuga rwe rwa Facebook, yemeje ko byasabye kurwitegura mu ibanga rya kidipolomasi.


