Mu gihe FPR/ Inkontanyi imaze imyaka 23 iyoboye u Rwanda, MDR yamaze imyaka itarenze 15 iyoboye igihugu, niryo shyaka rya politiki rimaze kugira Abaminisitiri b’ Intebe benshi kuva igihugu cyabona ubwigenge.
Gusa igitangaje ni uko kuva ku itariki ya 5 Nyakanga 1973, ubwo Juvenal Habyarimana yafataga ubutegetsi yari yatangaje ko MDR itazangora kugira umwanya mu butegetsi ariko si uko byagenze kuko yakomeje igaragara kugeza aho yigijweho ku mugaragaro na FPR.
Abaminisitiri b’ Intebe 11 u Rwanda rwagize kuva mu mwaka wa 1962, umunani bose bari abarwashyaka ba MDR, muri abo twavuga nka Gregoire Kayibanda, Sylvestre Nsanzimana, Dismas Nsengiyaremye, Agathe Uwilingiyimana, Jean Kambanda, Faustin Twagiramungu, Pierre Celestin Rwigema ndetse na Bernard Makuza, ubu bivugwa ko ari umunyapolitiki wigenga.
MDR niryo shyaka ryabimburiye ayandi mu Rwanda
Amateka ya politiki yaranze u Rwanda yerekana ko ishyaka MDR ari ryo ryashinzwe bwa mbere ndetse rinagira uruhare rukomeye mu gushinga amatwara ya Repubulika.
Byumvikane ko abarwanashyaka baryo bari baragize amahirwe yo kwiga ku buryo bari bafite iyindi myumvire ya politiki, ibyo byabahaye amahirwe yo kureba kure no kuba bayobora igihugu bityo n’ abandi baturage bakagendera ku bitekerezo byabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
MDR yashinzwe na Grégoire Kayibanda muri Kamena 1957 mu rwego rwo guharanira ukwikukira kw’ Abahutu no kubakura ku ngoyi y’ ingoma nyabami yari iyobowe n’ Abatutsi.
Kugeza mu mwaka wa 1960 , MDR/Parmehutu yateguye amatora yo mu nzego zibanze itsindira imyanya 2.390 ku myanya 3.125.
Muri 1961, habaye amatora mu Nteko Nshingamategeko hategurwa Kamarampaka MDR-Parmehutu atsindira imyanya 35/44 ni uko ingoma y’ abami ikurwaho ndetse Kayibanda ashinga Guverinoma y’ Abahutu kugeza muri 1962, aba Perezida nyuma y’ ubwigenge bw’ u Rwanda.
Kugeza muri 1965, MDR niryo ryari ishyaka rya politiki ryemewe kandi rikorera mu gihugu ndetse ari ryo ryonyine rinafite abadepite 47 mu Nteko Nshingamategeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ngoma ya MDR- Parmehutu , Abatutsi bakomeje guhohoterwa, bamwe barahunga abandi bicwa urwagashinyaguro kuva mu 1963 nk’ uko bigaragara mu gitabo “The 1963 Tutsi massacres” cyanditswe na Bertrand Russell abigereranya na jenoside yakorewe Abayahudi “ Holocaust”.
Muri iki gitabo Umwongereza w’ umufilozofe, umunyamateka , umwanditsi…, Bertrand Russell wabayeho hagati ya 1872 na 1970, ashimangira ahanini ku buryo Abatutsi ibihumbi 20 bishwe na Leta yari iyobowe na MDR muri 1967.
Muri Coup d’ Etat yabaye muri 1973, Kayibanda yahiritswe na Maj.Gen Juvénal Habyarimana wari umugaba mukuru w’ ingabo ndetse wanakomokaga mu Majyaruguru y’ u Rwanda ni uko hashinzwe MRND isimbura MDR.
Gusa mu gihe cya politiki y’ amashyaka menshi mu Rwanda, abanyapolitiki bari barigize bagiye batandukanywa n’ ibitekerezo aho bamwe banze kugendera ku matwara ashingiye ku ivanguramoko bahitamo gushinga MDR Ivuguruye abandi bafite imitekerereze y’ intagondwa biyita MDR-Power.
Uwilingiyimana Agathe, Faustin Twagiramungu bahanganye cyane na Leta ya Habyarimana, ni bamwe mu bari bitandukanye na MDR-Power bayoboka MDR-Ivuguruye, yari ifite intego zishyigikiye impinduramatwara yatumye na FPR/Inkotanyi ifata intwaro ikanabasha kugera ku butegetsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nzirambahari Nzibonera/Bwiza.com


