Burundi : Leta yateye utwatsi ibyo gusangira ubutegetsi na Opozisiyo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Abarundi bari biteze ko bashobora kubona agahenge gaturutse mu biganiro by’ amahoro biri kubera i Arusha muri Tanzania, abahagarariye Leta y’ u Burundi batangaza ko badashobora gusaranganya ubutegetsi na opozisiyo.

Leta yateye iyi ngingo utwatsi mu gihe abahuza muri aya makimbirane bifuzaga ko hashyirwaho Guverinoma y’ ubumwe yahurirwamo n’ impande zombi.

Umwe mu bahagarariye Leta y’u Burundi muri ibi biganiro, Jacques Bigirimana yamaze gutangaza ko Guverinoma y’ u Burundi yiteguye kuva muri ibi biganiro mu gihe cyose hajemo igitekerezo cyo gushinga Guverinoma izabahuza n’ abatavuga rumwe na yo nk’ uko Burundidaily ibitangaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Bigirimana agira ati “Mu Burundi habayemo amatora yubahirije amategeko, ni ukuvuga ko Guverinoma iriho yatowe n’ abaturage, aba mwita opozisiyo ntitubemera kuko benshi muri bo ni abagambanyi bashatse koreka u Burundi ndetse n’ ubu birirwa mu mahanga badusebya, iyo politiki yabo iracuramye ntaho yatugeza”.

Abanyapolitiki bagize ihuriro CNARED bari mu buhungiro hirya no hino mu mahanga basanga ibi biganiro by’ i Arusha ari ikinamico yuzuye kuko ifata Leta ya Nkurunziza nk’ ingoma ya cyami.

Benshi mu bagize CNARED bari abayobozi mu nzego zo hejuru za Leta y’ u Burundi ndetse bari no mu ishyaka CNDD-FDD “Bagumyabanga” ya Perezida Pierre Nkurunziza, baje guhunga igihugu nyuma y’ umwuka mubi wa politiki waranzwe n’ ubwicanyi bukomeye bwabaye ubwo Nkurunziza yiyamamazaga agatorerwa kuyobora iguhugu manda ya 3, bamwe bavuga ko binyuranyije n’ Itegekonshinga.

Tubibutse ko imiryango yigenga nka Loni, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU), Umuryango wa Afurika y’ i Burasirazuba(EAC) ndetse na CIRGL yatangaje ku mugaragaro ko amatora ya perezida wa Repubulika mu Burundi yabaye mu buryo bunyuranye kandi buvuguruza Itegekonshinga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Bivugwa ko abanyapolitiki bitabiriye ibi biganiro bavuga ko bahagarariye opozisiyo nta n’ umwe uhuje ibitekerezo bya politiki na mugenzi we. Muri bo hari Ngendakumana Léonce, Pierre Buyoya, Rupfiri, Sylvestre Ntibantunganya, Thatien Ngayimpenda, Agathon Rwasa, Domicien Ndayizeye, Munyembabazi ndetse na Faustin Ndikumana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Suleiman Hakiza/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *