Ibitangazamakuru bya leta muri Syria biravuga ko Isiraheli yagabye igitero cya misile kibasiye kandi kikangiza ibirindiro bya gisirikare hafi y’umujyi wa Damas.
Kugeza ubu, nta kiratangazwa ku bantu iki gisasu cyaba kishe cyangwa se kigakomeretsa.
Hari abandi bavuga ko ahantu harashwe hari ububiko bw’intwaro zikoreshwa n’igisirikare cya Syria n’abagitera inkunga ariko
Isiraheli ntacyo yari yabivugaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
BBC itangazwa ko ikizwi ari uko Isirayeli itewe impungenge nuko Irani yumvwa cyane n’abategetsi ba Syria.
Isiraheli kandi mu gihe cyashize yagabye ibitero byinshi muri Syria byari bigamije gukumira icyo ikeka ko Irani yaba iha intwaro umutwe wa Hezbollah wo muri Libani.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


