Mu karere ka Muhanga, ubu habarurirwa ingo 267 zibarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, zimaze igihe kirekire zidacana kubera ikibazo cyo kubura amikoro yo cashpower, ubuyobozi bw’akarere n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’umuriro w’amashanyarazi (REG) ishami rya Muhanga bavuga ko mu rwego rwo gucyemura iki kibazo, bagiye kubafasha kubona umuriro nabo bagacana.
Ubwo abasenateri bagize komisiyo y’ubukungu ,iterambere n’imari muri Sena,yasuraga aka karere kuwa mbere w’icyi cyumweru,Muri raporo iyi Komisiyo yahawe n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’Akarere ka Muhanga, yasanze hari ingo 267 zahawe Cash Power ,ubu zikaba zidacana kuko zabuze amafaranga yo kwishyiriraho insinga zijyana umuriro w’amashanyarazi mu nzu zabo.
Umwe mu bagize iyi komisiyo, Senateri Bizimana Evariste yavuze ko leta ifite gahunda yo kwegereza abaturage benshi umuriro w’amashanyarazi,ariko ngo iyi gahunda ntiyagerwaho mu gihe hari abaturage babarwa nk’ababonye umuriro w’amashanyarazi,nyamara badacana ,asaba inzego zibishinzwe kubafasha ,nabo bagacana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Senateri Bizimana, agira ati« Muri raporo twahawe, aba baturage babarwa nk’abantu bahawe amashanyarazi, ariko iyo igenzuye usanga bamaze igihe kinini ntayo bafite,kuko ntibacana, ibi nibyo twifuza ko bikosoka aba bantu ntibagume mu mwijima ahubwo bakabona umuriro».
Iki kibazo cyo kuba hari abaturage badacana kandi bigaragara ko bahawe umuriro w’amashanyarazi, ngo cyatewe nuko harimo abahawe cashpower ariko hashira igihe gito bakimuka ,batarashyiramo insinga z’umuriro cyangwa se abandi bakabura amafaranga yo gukwirakwiza insinga mu nzu.
Hakabamo n’abandi baheruka umuriro babahaye muri cash power,ariko washiramo ntibabone amikoro yo kugura uwundi bakabyihorera nk’uko bivugwa na Batangana Regis Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukwirakwiza ingufu z’umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Muhanga no mu gice cya Kamonyi.
Bajyana Regis ati« Hari ingamba zashyizweho zo korohereza abahawe umuriro w’amashanyarazi zirimo kuba bamwe bazajya bakatwa amafaranga baguze umuriro, abandi bazajya bashyirirwaho insinga z’amashanyarazi ku buntu kandi iyi gahunda ubu yaranatangiye».
Mu rwego kandi rwo kongera umubare w’abaturage bacana umuriro w’amashanyarazi, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice avuga ko usibye aba batishoboye bagiye koroherezwa kongera kubona umuriro, hari n’izindi ngamba batangiye zo guha abatuye mu Mirenge y’icyaro ya kure itaragerwamo umuriro w’amashanyarazi, umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba,kuko ubu muri aka karere hamaze kugera kampani 3 zitanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.
Kuri ubu CashPower 1200 nizo ziri mu bubiko bwa REG ishami rya Muhanga,bavuga ko zigiye guhabwa abatuye mu midugudu n’abandi bafite amikoro ,bagiye bimukira mu tundi duce two muri aka karere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema M.Jeanne/ Bwiza.com


