Mu nama yagiranye n’abagize inama njyanama y’Umujyi wa Kampala bitabiriye amahugurwa y’icyumweru y’imiyoborere ahitwa Kyankwanzi nubwo bari batewe ubwoba n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, akaba yabakiriye ku ngoro ye I Entebbe bagera kuri 200, perezida Museveni yababwiye ko ubutegetsi budahererekanwa nk’ibicurane.
Mu ijambo yabagejejeho Museveni yavuze ko abo batekereza ko ubuyobozi ari nk’ibicurane bifata umuntu bizabashyira mu kaga, ashima ko aba bayobozi banze kumvira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakitandukanya n’aba ngo batifuzaga kubafasha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Museveni akaba yavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba bashaka guhangana na leta kugirango abaturage bapfe gusa.
Ati: “Kuki abana babo batayobora imyigaragambyo nk’iyo niba tuzi ko ari byiza? Mwakoze neza kugenda mukigishwa.”
Perezida Museveni yaboneyeho gusaba aba bajyanama gushishikariza urubyiruko gushaka uko rwajya mu nzego 4 z’ubuhinzi, inganda, serivisi n’ikoranabuhanga rugashaka ubukungu n’imirimo rubyikoreye nk’uko iyi nkuru dukesha Spyreports ikomeza ivuga.
Ati: “Mwe abayobozi muri nk’abaganga, iyo ubonye umuntu urwaye, umugira inama. Mushishikarize uru rubyiruko gushaka icyo gukora muri izi nzego kubera ko ibitari ibyo muzaba mwaragambaniye abantu banyu… niba umusore yambaye igitambaro gitukura, urwo ni uruhe rwego? Nababajwe n’ukuntu bamwe muri aba bayobozi bakoresha ubumenyi bukeya bw’aba baturage mu kubakoresha.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


