Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yirukanye minisitiri w’imari wungirije, Mou Ambrose Riiny Thiik, nyuma y’iminsi micye uyu yemeye ku mugaragaro ko guverinoma idafite amafaranga yo guhemba abakozi bal eta.
Itangazo ry’iyirukanwa rye rikaba ryatangajwe kuri televiziyo ya Sudani y’Epfo, SSTV, kuri uyu wa Gatandatu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri urwo rwego, perezida wa sudani y’Epfo mu rindi tangazo yahise asimbuza Thiik uwitwa Athian Diing Athian ngo abe ari we ukomeza inshingano za minisitiri w’imari wungirije nk’uko SudanTribune dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Muri aya matangazo yombi ariko, ngo perezida Salva Kiir ntiyasobanuye impamvu minisitiri w’imari wungirije yirukanwe mu kazi ndetse n’iyi minisiteri ntacyo yabivuzeho.
Amakuru yizewe ariko aturuka muri perezidansi, aravuga ko ibyo Thiik yashinjijwe kuvuga ko guverinoma nta mafaranga ifite yo guhemba abakozi nyamara ibasha guhemba ikigo cy’Abadage gikora za passports n’indangamuntu z’Abanya-Sudani y’Epfo, 500,000$.
Ni mu gihe andi makuru aturuka muri minisiteri y’imari yo avuga ko iyirukanwa rya Thiik rifitanye isano n’umwuka uteri mwiza ariko bidakabije wari usanzwe hagati ya minisitiri w’imari, Stephen Dhieu Dau na Thiik, aho bivugwa ko Thiik atishimiraga uburyo ibyemezo bifatwa muri iyi minisiteri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


