USA: Umuhungu wa Dr Leopold Munyakazi ufungiye mu Rwanda yaba yiyahuye

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aravuga ko kuri uyu wa gatanu ushize, Nyirinkwaya Herve, umuhungu wa Dr Leopold Munyakazi ufungiye mu Rwanda akurikiranweho uruhare muri jenoside, yasanzwe mu nzu yitabye Imana, iruhande rwe hari imbunda bikekwa ko yakoresheje yiyahura.

Uyu musore w’imyaka 29 wari utuye muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru, yari afite impamyabumenyi mu bijyanye na Electrical Engineering yakuye muri Kaminuza ya Pittsburg yo muri Leta ya Pannsylvania.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Se wa nyakwigendera, Dr Leopold Munyakazi, afungiye mu Rwanda kuva mu mwaka ushize wa 2016 aho yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagejejwe mu Rwanda muri Nzeri 2016 avanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho naho yari akurikiranweho kubeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka agira ngo abone ubwenegihugu bw’iki gihugu.

Birakekwa rero ko uyu muhungu we yaba yiyahuye cyangwa hari abamwishe bagashaka kujijisha basiga imbunda iruhande rwe.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Philippe Nsengiyumva/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *