Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017, nibwo inzu y’uruganiriro iri kuri hoteli ya Dr Minani Jean , umuyobozi w’impuzamashyaka (CNARED) atavuga rumwe na Leta y’u Burundi, yasenywe n’agatsiko k’amabandi kataramenyekana.
Iyo nzu yasenywe iri kuri hoteli ya Minani, iherereye mu Ntara ya Kirundo. Ku ruhande rw’igipolisi cy’u Burundi bakaba bavuga ko abakoze ibyo bataramenyekana, ariko mu buyobozi bwa
CNARED bwo bukavuga ko ari Leta y’u Burundi ibifitemo uruhare, ko ari akarengane gakomeje gukorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ko iyo nzu nta bandi bayisenye, ko ari Leta ibiri inyuma.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yagize ati “Iyo nzu, Jean Minani yanze kwishyura abayirindaga maze nabo bahagarika kuyirarira ndetse akaba aricyo cyatumye bayibomora ndetse baranayisahura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo nzu abayibomoye banahavuye bibye amadirishya n’inzugi, Minani akavuga ko ikigaragaza ko Leta ibifitemo uruhare ari uko iyo hoteli yegeranye n’inzu umuyobozi w’Intara atuyemo, hafi aho hakaba haba n’abapolisi benshi.
Iyi Hotel ya Minani yafunzwe na Leta y’u Burundi umwaka ushize (2016), ivuga ko ari yo yagiye ikorerwamo inama zo kugambanira ubuyobozi buriho.

Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


