Ihuriro RNC rigizwe na bamwe mu bahoze ari abayobozi bakuru muri Leta y’ u Rwanda bakaza guhunga, ryikomye ikinyamakuru The Standard gikorera i Nairobi nyuma yo gutangaza ko iri huriro riri mu bikorwa byo gushakisha abarwanyi bazatera u Rwanda.
Imaze kuvugwaho gushakisha urubyiruko rw’ Abanyarwanda ruri mu nkambi z’ impunzi muri Uganda, RNC
ibicishije mu itangazo rusange ryagenewe itangazamakuru ku itariki ya 3 Ukuboza 2017, rikaba rinagaragara ku binyamakuru bitandukanye,
nayo yahise ihakana ibyo bikorwa ndetse inavuga ko itabifitemo uruhare.
Muri iri tangazo RNC yasabye Inama Nkuru y’ Ubwanditsi bwa The Standard kwandika indi nkuru ivuguruza iya mbere yavugaga ko iri huriro riri mu bikorwa byo kujyana insoresore mu myitozo ya gisirikare hagamijwe gutera u Rwanda no guhirika Leta iriho.
Iyi nkuru ya The Standard yashimangiraga ko RNC yatangiye gushakisha urubyiruko mu nkambi z’impunzi muri Uganda, bikaba bikorwa inzego z’ubutasi z’iki gihugu zibizi kandi zibihagarikiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
The Stadard yakomeje ivuga ko izi nkambi ziri gukurwamo aba bazategurwa guhungabanya umutekano, zibarizwamo abanyarwanda banze gutaha mu rwababyaye, ko abenshi bafite ibyaha bikekaho baba barakoze mu gihe bari mu Rwanda.
Ibi birimo kuba mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, ryatangaje ko sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda, izaba yarangiranye n’itariki ya 31 Ukuboza 2017.
Iki kinyamakuru kandi cyatangaje ko gifite amakuru yizewe aturuka ku bazi iby’uwo mugambi, aho ngo mu mpera z’ icyumweru gishize, abantu bo muri RNC baherekejwe n’abo mu Rwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda, Chieftaincy of Military Intelligence, (CMI) bajya mu nkambi ya Nyakivale, bakangurira urubyiruko ku mugaragaro kujya muri uwo mutwe.
The Standard yemeje kandi ko Umunyamakuru wayo yasuye iyo nkambi y’impunzi zimuhamiriza ko abayobozi biriwe umunsi wose barebamo abakiri bato, bababaza imyirondoro yabo; amazina n’imyaka yabo ndetse babizeza ko bazagaruka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bikomeje kuvugwa mu gihe ibinyamakuru bitandukanye cyane cyane ibyo muri Uganda bimaze igihe byandika inkuru zivuga ko umubano w’u Rwanda na Uganda udahagaze neza.
Ihuriro RNC rikorera hanze y’u Rwanda, ryashinzwe na bamwe mu bahoze ari abayobozi bakomeye mu Rwanda, barimo Col Karegeya Patrick, Rudasingwa Theogene, Gen Kayumba Nyamwasa ubu unariyoboye ndetse n’abandi batandukanye, iri huriro Leta y’u Rwanda ikaba irifata nk’iryiterabwoba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Suleiman Hakiza/Bwiza.com


