Ku wa kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2017, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyateguye ku nshuro ya gatatu igikorwa cyo kwigisha abana gusoma ibipimo by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage hifashishijwe ibyavuye mu bushakashatsi bunyuranye, nk’uko bigenda bishyirwa ahagarara n’iki kigo.
Ikigamijwe muri iki gikorwa ni ugufasha abana kubasha gusobanukirwa n’iterambere ry’igihugu cyabo hakoreshejwe ibipimo by’ibarurishamibare byashyizwe mu nyandiko zishushanyije, abana bato bashobora kumva ku buryo bworoheje. Iki gikorwa kandi kiri muri gahunda rusange igamije guha abanyarwanda ubumenyi bw’ibanze babafasha gusoma no gusobanukirwa ibipimo bigaragaza uko igihugu cyabo gitera imbere.

Kuva iyi gahunda yo kwigisha abana bato gusoma ibipimo by’Ibarurishamibare yatangira mu mwaka wa 2015, yagaragaje ko abana bo mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 17 bashobora kumva, gusobanukirwa no gutanga ibitekerezo ku bipimo by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Bamwe mu bana bitabiriye amahugurwa bagaragaje inyota yo gushaka kumva no kumenya ibijyanye n’ibarurishamibare , aho babashije kuganira kuri bumwe mu ubushakashatsi bwatangajwe n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda.

Nyiyonkuru Kassim waturutse mu karere ka Nyarugenge , umurenge wa Mageragere aganira na bwiza.com yavuze ko ari ubwambere yitabiriye amahugurwa kw’ibarurishamibare kuko ubundi yabyumvaga mu ibinyamakuru bitandukanye. Ati: “ ubundi nabyumvaga mu ibitangazamakuru ariko nungutse ko urwa kuva muri 2010 rwagiye rutera imbere mu ibintu bitandukanye birimo amashanyarazi, kujyana abana mu ishuri byariyongereye mu uburyo bugaragara”.
Yakomeje avuga avuga ko we hari ibyo yumva agiye guhindura birimo nko kuba hari abana batarajya kumashuri aho agiye kubafasha no kubumvisha ibyiza byo kujya mu ishuri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abatesi Linda wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’usumbuye waturutse mu murenge wa Kacyiru yatangarije bwiza.com ko akurikije ibyo yize agiye kuganiriza ababyeyi be ndetse n’abaturanyi bakarushaho gutegurira abana babo indyo yuzuye. Ati: “ hano twahabonye ibijyanye n’imibare iriho abana bagwingiye kubera indyo ituzuye nanjye rero ngiye gukora ibishoboka byose nganirize ababyeyi banjye n’abaturanyi kumenya uburyo bwiza bategura indyo yuzuye”.
Yakomeje avuga ko kandi agiye kujya yihatira kumenya ibijyanye n’ubushakashatsi akoresheje enternet ndetse akazajya yitabira amahugurwa kugirango arusheho kumenya ibijyanye n’ubushakashatsi bukorwa n’ikigo cy’ibarurishamibare .
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, bwana Ted Maly, na we yagarutse ku kamaro k’ibarurishamibare mu Rwanda, hanyuma yongera gushishikariza abana bitabiriye iyi gahunda kujya bakomeza kuganira na bagenzi babo ku kamaro k’ibarurishamibare, babereka uko ibipimo bigaragaza ubuzima bw’abanyarwanda bihagaze.
Mu ijambo rye, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, Bwana Murenzi Yvan yagarutse ku kamaro ko kuganiriza abana ibarurishamibare. yagize ati: “Ibi ni ugutanga umusanzu muri gahunda zituma abaturage basobanukirwa n’aho igihugu cyabo kiva, berekwa ibyakozwe mu rwego rwo gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza. Ibi bizatuma bitabira mu gutanga ibitekerezo muri gahunda ziba zabateganyirijwe.”
Yakomeje kandi asaba abana gukomeza kuganira n’abanyeshuli bagenzi babo, abavandimwe ndetse n’ababyeyi babo ku bijyanye n’ibipimo byavuye mu ibarurishamibare.

Kubera kandi ko iki gikorwa kigenewe abana bo mu mpande zose z’igihugu, ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare kikaba cyarahuguye abarimu bo mu mashuli yisumbuye mu buryo bashobora gufasha abana bigisha gusoma ibi bipimo. Kugira ngo babigereho vuba, hateguwe agatabo abarimu bashobora kwifashisha mu gihe bari gufasha abana gusoma ibi bipimo.
Iyi gahunda yo kwigisha abana gusoma no gusobanukirwa n’ibipimo by’ibarurishamibare, itegurwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda gifatanyije na UNICEF mu rwego rwo kwizihiza umunsi nyafurika w’Ibarurishamibare muri Africa.
Amafoto y’abana bitabiriye




Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


