Umunyakenyakazi Huddah Monroe ushinjwa uburaya yashyizwe ku Karubanda ameze uko yavutse-AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Huddah Monroe ni umunyamideli ukomeye mu gihugu cya Kenya, uyu mukobwa yamenyekanye cyane ubwo yari ahagarariye Kenya muri BBA (Big Brothe Africa) yagiye avugwaho byinshi mu bitangazamakuru kubera amafoto ye ashyira ku nkuta ze (facebook & Instagram,…) benshi bemeza ko ari ayo kwamamaza ubusambanyi.
H4
Nyuma y’igihe kirekire ashinjwa kwamamaza ubusambanyi abicishije ku mbuga nkoranyambaga, Huddah Monroe yinjiriwe n’umuntu (hacker) ku rukuta rwe rwa Instagram arangije ahita ashyiraho ifoto ye yambaye ubusa.
H5
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Uganda, ngo ubwo urukutwa rwa Huddah rwamaraga kwinjirirwa, nibwo uwari umaze kurwigarurira yahise afata ifoto y’uyu munyamideli yambaye ubusa arayitangaza, arangije yandikaho amagambo agira ati:”urukuta rwa Huddah Monroe rwinjiriwe n’umwanzi we Vera Sidika…”.
H6
Mu minota 15 mbere y’uko urukuta rw’uyu munyamideli rwinjirirwa n’umu-hacker, ngo yari amaze kurushyiraho amafoto 5 ya hoteli zikomeye avuga ko akunda muri Tanzaniya.
H3
Vera Sidika wigambye ko ari we winjiriye urukurwa rwa Huddah akanamukorera ibara ryo kumushyira ku Karubanda ameze uko yavutse, yigambye muri aya magambo.
“Mwiriwe, ni Vee wafunze urukuta rwa Huddah, ni umusazi nifuje kumutangaza. Yoherereje umugabo we ayo mafoto, kubera urwo mwanga niyo mpamvu ngomba kumushyira ku Karubanda[…]”.
h7
Uyu mukobwa mugenzi we akomeza avuga ko azakora ibishoboka byose akamuteza isi, ati: “ni ikigoryi, nzamwandagaza nta na rimwe ateze kuzabona imbabazi zanjye, nzakora ibishoboka byose ngambiriye kumwandagaza, ni igicucu! Nanga iyi ndaya…ubu ninjye urimo kuyobora urukuta rwe ni nayo mpamvu ngomba kurukoresha ibyo nshaka byose mwandagaza[…]”.
H2
Mu mwaka ushize wa 2014, nibwo uyu mukobwa Huddah yanenzwe n’imbaga y’abakobwa bagenzi be, ubwo yari amaze gutangaza amagambo ku mbuga nkoranyambaga ashishikariza abakobwa bagenzi be gukoresha ibitsina byabo mu gushaka indonke.
Huddah akaba yaragaragazaga impungege aterwa n’abakobwa bagenzi be babaho mu buzima bwo kwifuza ngo kandi bafite igitsina bacuruza bakabona amafaranga, bakagura buri kimwe cyose bifuza.
Aya magambo ntiyanyuze abakobwa bagenzi nk’uko bagiye babimugaragariza babicishize ku mbuga, bamusubiza amagambo anakubiyemo ibitutsi cyane cyane bose bagaruka ku gitutsi “indaya/ bitch” .
H1
Uretse kuba ashinjwa ingeso z’ubusambanyi, Huddah Monroe anashinjwa gukoresha amafoto akurura abagabo mu rwego rwo kwiyamamaza vuba abicishije ku mbuga nkoranyambaga, kimwe n’uko hari abavuga ko ashobora kuba anabeshya akaba ari we urimo kwishyira ku Karubanda akabeshyera aba-hachers agamije kwiyamamaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *