N’ubwo hari aho inka ziganga mu biraro cyangwa ku gasozi, mu gihugu cy’u Buhinde ho amaganga barayatega bakayanywa nk’umuti w’ingirakamaro.
Mu duce dutandukanye tw’u Buhinde, ngo hari aho ugera ugasanga bifitiye umuco wabo bwite utandukanye n’uwo abandi, mu gace ka Vrindavan amaganga y’inka bayafata nk’ikintu cy’ingirakamaro, ko avura ndetse ko anarinda indwara.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru purepeople, ngo no kuva na kera na kare mu muco w’ abaturage batuye muri aka gace katangajwe haruguru, amaganga barayafataga agakoresha.
Uko iterambere rigenda riza ngo aba baturage bashatse uburyo aya maganga bajya bayafata bakabanza kuyacisha mu mashini bakanayabika nyuma bakayakoresha asukuye kurushaho.

Ikigo Iskcon Goshala gishinzwe kwita ku nka kikanatunganya amata n’ibiyakomokaho, ngo usanga abakozi bacyo birirwana indobo bategereje ko inka ziganga ngo batege amaganga.

Iki kigo ngo nicyo kiyatunganya kikanayashyira mu macupa.Abaturage banywa aya maganga mu rwego rwo kwirinda indwa ya cancer n’izindi ndwara.
Amaganga kandi akaba afite igisobanuro ku myemerere y’abahinde bo mu idini “ Hinduism ”, inka kuri bo ifite ikindi gisobanuro ku myemerere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com


