Hashize igihe kitari kinini, perezida Trump atangaje ko agiye kwimura ambasade y’Amerika yabarizwaga mu murwa mukuru Tel Aviv akayimurira mu mujyi wa Yerusalemu, iki cyemezo kikaba cyateje impagarara mu bihugu byiganjemo iby’abarabu n’Abasilamu.
Ni mu gihe perezida Trump naramuka ashyize mu bikorwa iki cyemezo, azaba ateje impaka ku baturage ba kiriya gihugu cya Israel na Palestine kuko aho iriya Ambasade yari isanzwe iri hari mu mujyi wiganjemo abayoboke b’idini ya Islamu, mu gihe aho ashaka kuyimurira ari n’umujyi mukuru w’Abakirisitu, ikintu gitangaje ndetse gifatwa nk’ubushotoranyi kitigeze kibaho mu mateka.
Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko perezida Trump n’abo bakorana muri White House, batangaje ko uyu mwanzuro ari ndakuka ndetse ko mu minsi micye, umujyi wa Yerusalemu ugombakuzajya ufatwa nk’umurwa mukuru wa Israel.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Abayobozi batandukanye hirya no hino ku isi barimo n’abo ku mugabane w’Afurika, baburiye perezida Trump kuri uyu mwanzuro bavuga ko uzahungabanya amahoro n’umudendezo haba ku banyagihugu no mu bindi bihugu bitandukanye ndetse by’umwihariko hagati y’ibihugu byombi, gusa perezida Trump we yatsimbaraye avuga ko ibyo agiye gukora ari ndakuka nk’uko yabitangaje kuri uyu wa Kabiri abwira Abarabu.
Guhera mu Myaka yashize, uyujyi wa Yerusalemu wakunze kurwanirwa hagati ya Israel na palestine ku buryo hari n’izindi Ambasade zaje kwimurwa zigakurwayo nyuma y’ubusabe bwa Loni bwavugaga ko ukwiye kuba umujyi utagira bene wo, perezida Trump we akaba ashaka kuwusubiza Israel nta bindi biganiro bibayeho.

Ni muri urwo rwego kuwa Kabiri ku murongo wa telephone yabwiye perezida wa Palestina, Mahmud Abbas ndetse n’umwami wa Jordanie, Abdullah ko atitaye ku bakomeje kumuzanaho impaka z’urudaca bashaka kuvuguruzwa umwanzuro we wo kwimura ambasade y’Amerika akayijyana mu wundi mujyi we yita ko ari na wo murwa mukuru wa Israel.
Biteganyijwe ko Perezida Trump azasinya urwandiko rwemeza iyimurwa ry’Ambasade ye muri kiriya gihugu muri iki cyumweru, abanyepolitiki bo muri Amerika bakaba batangaje ko nta kabuza igomba kwimurwa nubwoari umwanzuro wagombaga kubanza kuganirwaho hagati y’Abademokarate n’abarepublicains.
Kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu batandukanye barimo n’umwami wa Maroc muri Afurika, baburiye perezida Trump kuri iki cyemezo bavuga ko umujyi wa Yerusalemu ari nk’umurongo utukura ku basilamu bityo ko iyi Ambasade niramuka yimuriweyo bishobora kuzateza ikibazo.
Perezida Trump we avuga ko namara kwimura Ambasade, umujyi wa Jerusalem uzakomeza kuba umwe mu mijyi icungwa na Israel nk’uko bisanzwe bityo bikaba nta kibazo byakagombye guteza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


