Umutoza José Mourinho avuga ko rutahizamu w’ikipe ya Man.Utd atoza, Romelu Menama Lukaku amwishimiye kabone n’ubwo hari abakomeje kuvuga ko muri iyi minsi atarimo gutsindira ikipe.
Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, yari amaze gukina imikino ine (FC Bà¢le, Brighton, Watford, Arsenal) adatsindamo igitego ariko aza kukibona ku mu kino wa gatanu ubwo Man Utd yakinaga na Cska Moscow mu mukino wa Ligue des champions.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aganira n’itangazamakuru, José Mourinho agira icyo avuga kuri Lukaku, yagize ati “Nishimiye Lukaku, urwego ariho ruranyura buri munsi kuko uburyo akinamo mu ikipe burashamaje, … ni icyamamare”.
Muri Nyakanga nibwo Romelu Lukaku yaguzwe miliyoni 97 z’amadolari na Manchester Utd, avuye mu ikipe ya Everton.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
K.Gentille/Bwiza.com


