Mutoni Meek uzwi mu buhanzi ku izina rya Meek Rowland, uba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yasohoye indirimbo nshya yitwa “Ntagufite” yageneye abakundana.
Mu kiganiro yagiranyena bwiza.com Meek yavuze ko icyatumye ahimba iyo ndirimbo ari uko yigeze kuganira n’umukobwa w’inshuti ye amubwira ukuntu iyo ari kure n’umukunzi we yumva adatuje kuko aba yumva yamuhora iruhande, bihita bimuha igitekerezo cyo kuyihimba.
Kanda hano uyumve
https://soundcloud.com/bwizacom/ntagufite-by-meek-rowland-junior-mult
Ati “Hari umukobwa w’inshuti yanjye twigeze kuganira ambwira ukuntu iyo ari kure n’umukunzi we yumva adatuje kubera ukuntu amukunda cyane bimpa igitecyerezo cyo guhimba iyo ndirimbo kuko nabonye ko amukunda cyane kandi bizira uburyarya, nabonye kubikoramo indirimbo byaba byiza bigaha isomo n’abandi”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Meek avugamo kandi ibihe byiza abo bakundana baba baranyuzemo mu bihe binyuranye bikagera aho umukobwa abwira umuhungu ko n’iyo yahirwa cyane mu buzima atamufite ntacyo byamumarira. Avugamo kandi ukuntu uwo mukobwa n’iyo yaba ari kumwe n’abandi yicwa n’irungu kuko umukunzi adahari aba yarihebeye..
Indirimbo uyu muhanzikazi yasohoye kandi yavuze ko ari mu rwego rwo kwifuriza abakunda umuziki we gusoza umwaka neza no gutangira uwa 2018 neza.
Iyi ndirimbo yakozwe na Junior Multisystem. Yavuze ko umwaka utaha afite ibikorwa byinshi bijyanye n’ubuhanzi azageza ku bakunda ibihangano bye.
Meek Rowland ni u muhanzikazi asanzwe aba muri Amerika, afite ibihangano bitandukanye birimo indirimbo yitwa “Amazing”, “Ngerageza”, “You’re the one” n’izindi.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


