Umuhanzi w’ umunyarwanda, Ras Banamungu utuye mu gihugu cya Australia mu Mujyi wa Perth asanga abahanzi b’ abanyarwanda bafite impano zihagije ariko bakazira kutagira abantu babafashe mu guteza imbere ubutunzi bibitsemo.
Ibi yise kubura Musical Teams Managments yabishimangiye mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017 ubwo yavugaga ko yasanze mu Rwanda hari abahanze beza cyane kandi bazi icyo gukora agereranyije n’ abo agenda ahura nabo hirya no hino.
Ati” U Rwanda n’ abanyarwanda bibitsemo ubuhanzi bukomeye ariko hakenewe abantu bafite ubushobozi n’ ubumenyi buhagije kugirango iyo nganzo irusheho gufasha banyir’ ubwite”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu Ras Banamungu washoboye kwiga muzika ndetse unafite ubunararibonye muri muzika akomeza adutangariza ko aho muri Australia hari ibigo bishinzwe kugura no kugurisha imiziki(agence des musiques) y’ abahanzi.
Agira ati” Ino iyo ukora umuziki mwiza barakwishakira kuko nta radio yemerewe gucuranga indirimbo y’ umuhanzi itayiguze ndetse batanafitanye amasezerano yemewe byumvikane ko uburengenzira ku by’ imitungo bwite mu by’ ubwenge (copyright) yubahirizwa cyane ndetse inarengera umuhanzi”.
Kuki umuhanzi yirya akimara ariko ntibimugirire akamaro?
Ahanini muri iki kiganiro, Ras Banamungu yagarutse ku mikorere y’ abahanzi nyarwanda usanga bafite impano ndetse banakoze ubushakashatsi bufite akamaro ariko ugasanga batafashijwe.
Aha yavuze k’ umuhanzi nka Rafiki wakoze injyana yiswe “Coga Style” , agira ati” uyu muhanzi yatoje bagenzi be basaga 30 anabinjiza mu njyana ya Coga birababaje rero kubona nta mbaraga n’ ubushake byakozwe mu kumushyigikira kuko ibyo yakoze byari bihagije ku ruhande rwe”.
Kuri iyi ngingo yavuze ko Afurika igifite urugendo rurerure kuko ngo usanga umuntu umwe akora byose “akirya akimara” ashaka gusobanura ko mu bihugu biteye imbere usanga umuntu wandika indirimbo kenshi atari we uyiririmba bityo bigatuma buri umwe afite icyo ashinzwe ahubwo ngo bagaharanira gukora umurimo unoze bahurije hamwe.
Twamubajije ku byerekeye no gushinga sosiyete ya muzika ifite intego yo guteza imbere abahanzi bacye bibumbiye hamwe izwi nka Label mu bihugu biteye imbere aduha ingingo z’ ingenzi zigenderwaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati” Ibyo gushinga Label mu Rwanda birashoboka gusa bisaba kugira umugambi wo gushyira hamwe mu kubyaza impano umusaruro, gushoramo imari nyayo no kimenyekanisha ibikorwa bishingiye ku bihangano by’ umwimerere”.
Umuhanzi Ras Banamungu abarizwa mu Itsinda The Detnators Interantional rikorera mu Mujyi wa Perth rigizwe n’ abahanzi 5 b’ inararibonye babigize umwuga niwe munyarwanda we nyine uririmo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Assumpta Gema/Bwiza.com


