Nyuma y’uko habura amasaha make ngo igikorwa cyo kwiyandikisha kubashaka guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 gitangire, abashinzwe imitegurire n’imigendekere myiza y’iri rushanwa ‘Rwanda Insipiration Backup’ batangaje ingengabihe izakurikizwa ndetse n’impinduka zizagaragara muri aya marushanwa ya nyampinga w’u Rwanda 2018.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2017 , mu kiganiro n’itangazamakuru , Ubuyobozi bwa Rwanda Insipiration Backup , ikompanyi ishinzwe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda yatagaje gahunda izagenderwaho mu gutoranya umukobwa uhiga abandi mu mwaka 2018.
Ku ikubitiro igikorwa nyirizina cyo kwiyandikisha kizatangira tariki ya 14 Ukuboza 2017 buri ntara izahagararirwa n’abakobwa 30 mu gihe umwaka ushize bari 25.
Dore uko gahunda y’irushanwa iteye:
Mu Ntara y’Amajyaruguru , mu karere ka Musanze ni Tariki ya 13 mutarama 2018
Mu Ntara y’Uburengerazuba , mu karere ka Rubavu ni Tariki ya 14 mutarama 2018
Mu Ntara y’Amajyepfo , mu karere ka Huye ni Tariki ya 20 mutarama 2018
Mu Ntara y’Uburasirazuba , mu karere ka KayonzaTariki ya 21 mutarama 2018
Umujyi wa Kigali Tariki ya 27 mutarama 2018
Ku itariki ya 10 Gashyantare 2018 hazaba igikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 bazitabira umwiherero (boot camp) mu gihe mbere mu myaka yanjirije 2018 hatoranywaga 15 Muri aba bakobwa bazitabira umwiherero bazakora ibizamini byanditse ndetse n’ibazwa (interview) nyuma y’ibizami hazatoranywamo abakobwa 10 ari nabo bazakuramo nyampinga uhiga abandi kumunsi wanyuma w’irushanwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe byari bimenyerewe ko hatorwa ibisonga 5 bya nyampinga kurI ubu hazatorwa ibisonga 2 gusa mu birori bizaba tariki 24 Gashyantare 2018 bikazabera muri Kigali convention Centre.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Emmy@bwiza.com


