Koreya: Umwe mu basirikare bakuru yaburiwe irengero, birakekwa ko yishwe na perezida Kim Jong Un

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu basirikare bakuru ba Koreya ya Ruguru, Hwang Pyong-So akomeje kuburirwa irengero, itangazamakuru rya kiriya gihugu rikaba ritangaza ko bikekwa ko yaba aherutse kwivuganwa na Perezida Kim Jong amuziza agasuzuguro.
Hwang Pyong-So, ni umwe mu basirikare bari bakomeye ndetse bakorana bya hafi na perezida Un, itangazamakuru rivuga ko kuva aburiwe irengero mu minsi ishize, nta n’icyizere cy’uko akiri muzima kigihari ndetse ko hari amakuru ko yaba yararashwe na shebuja ariko bakaba bagishakisha amakuru yizewe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru dailymaily cyo kivuga ko uyu musirikare yaba yarahanishijwe igihano cy’urupfu na perezida Un nyuma y’uko amushinje kumwitwaraho nabi mu nama, itangazamakuru rikaba rivuga ko mu munsi mukuru wa gisirikare uherutse atigeze agaragaramo ndetse hakaba hanashize iminsi myinshi atagaragara haba mu kazi no hanze yako.

1758184 5178487 Rivals The investigation of the military political bureau which a 5 1513283724003
Hwang Pyong-So (Ibumoso)

Hwang Pyong-So ni umwe mu basirikare bakomeye ba kiriya gihugu ndetse akaba yanakoraga muri biro ibitse amabanga y’umukuru w’igihugu.
Nubwo itangazamakuru ritagaragaza neza ikosa nyirizina uyu musirikare yaba yarakoreye umukuru w’igihugu, amakuru yemeza ko perezida Kim yumvikanye amushyira mu majwi byongeye akaba afite kwikiza ushatse kumubangamira mu buyobozi bwe atitaye ku wo ari we.
Umwalimu muri kaminuza ya Koreya ya Ruguru, Yang Moo-Jin yatangarije AFP ko mu minsi ishize perezida Un yakoresheje umunsi mukuru, ubwo uyu musirikare we yamwitwaragaho nabi akamuhana ariko nyuma yo gutangaza ko azamuhana akaba yarahise aburirwa irengero.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *