Umutoza wa Police Fc afata abakinnyi be nk’abadakuze cyane mu mutwe

Sangiza iyi nkuru


Ku wa Kane tariki ya 14 Ukuboza, nyuma y’uko Police Fc itsinzwe na Rayon Sport s FC 1-0 kuri stade ya Kicukiro, umutoza wa Police FC, Seninga Innocent yavuze ko yatsinzwe kubera afite abakinnyi badakuze cyane mu mutwe ku buryo babasha guhanagana n’umurindi w’abafana ba Rayon Sports.

Hari ku mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y’u Rwanda, aho Police FC yakiriye Rayon Sports FC kuri Stade ya Kicukiro, abakinnyi ba Rayon Sports bihariye umupira karahava, byaje kuviramo abakinnyi ba Police FC kumara iminota myinshi badakora ku mupira, bityo nyuma guherekanya neza umupira inshuro zigera kuri 20 abakinnyi ba Police Fc babuze umupira, ku munota wa 63 Rutanga Eric yahinduye umupira imbere y’izamu maze Irambona Eric wari umaze iminota mike asimbuye awuboneza mu nshundura igitego cya Rayon kiba kirinjiye , 1-0 ni nako umukino warangiye.

Umukino urangiye, umutoza wa police FC, Seninga yavuze ko abakinnyi be bakeneye gukura mu mutwe kugira ngo bagire ubushobozi bwo gutsinda ikipe ifite abafana benshi nka Rayon Sports.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ati « kugeza ubu wenda sinavuga ngo ikibazo kiri aha ngaha gusa nibaza ko ari manque de maturite ku bakinnyi mfite, mbese kumva bashobora gukina imbere y’umurindi w’abafana nkuyu ntibagire igihunga ».

Akomeza avuga kandi ko abakinnyi be batazi icyo bashaka ku ikipe nka Rayon Sport barwanira nayo igikombe

Ati “ikindi kandi kumva abakinnyi bagira mentalite cyangwa se winning spirit ku ikipe nk’iyi barwanira igikombe , icyo kintu ntabwo cyari cyaba develop ku rwego rwo hejuru, navuga ko bakeneye gukura cyane bakumva ko bakwigirira icyizere ku ikipe yose iyo ariyo yose bashobora guhura batitaye ku izina cyangwa amateka ifite”.

uyu mukino wasubitswe n’urupfu rw’uwari umutoza wungirije wa Rayon Sports FC, Ndikumana Ahmad Katauti.

Uyu mukino wari usobanuye byinshi ku makipe yombi, mbere y’umukino, Police FC yari ku mwanya wa Kane, mu gihe Reyon Sport FC yari ku mwanya wa 11 gutsinda uyu mukino byahise bishyira rayon Sport ku mwanya wa Gatanu aho irushwa na Police FC inota rimwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Kalawo M. Eliezer/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *