Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017, Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda babyukiye mu biganiro ku nshuro ya 7, aho bari kwiga ku ngingo ya 102 igena imyaka y’igomba kwiyamamariza kuyobora Uganda, ingingo yateje impagarara mu gihugu kuva mu mezi yashize.
Ni muri urwo rwego, bamwe mu badepite batavuga rumwe na leta, ari nab o badashyigikiye ko iriya ngingo yavugururwa, bikanze abarinzi b’umuyobozi wabo Rebecca Kadaga basaba ko basohorwa kuko Atari abadepite bityo ko batagomba no kuza kubumvira ibiganiro.
Nubwo aba badepite basabye ko aba bashinzwe umutekano wabo basohorwa, ntibyabahiriye kuko Rebecca Kadaga yavuze ko agomba kuba ahantu hari umutekano bityo ko batagomba kugira aho bajya ndetse anabatera ubwoba ko nibakomeza guteza imvururu yongera akabahagarika mu kazi nk’uko byagenze mu minsi yashize ubwo bafatanaga mu mashati.
Si ubwa mbere mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda hacungirwa umutekano mu gihe cy’ibiganiro, aho mu mezi yashize polisi ndetse n’abasirikare babaga bazengurutse ingoro ndetse bakaninjiramo imbere mu gihe babaga bari mu biganiro ngo baze guhosha imvururu zashoboraga kuvuka nk’uko byagiye bigaragara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni ku nshuro ya 7 Abadepite bo mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda baterana bakiga kuri iyi ngingo igena imyaka ugomba kwiyamamariza kuyobora igihugu atagomba kuba arengeje ndetse n’iyo atagomba kujya munsi, ingingo itaravuzweho rumwe kuva perezida Museveni yasaba ko igomba kuvugururwa, amakimbirane byateje akaba yaracogoye ari uko bamwe mu badepite boherejwe mu bihome.
Ingingo ya 102b mu Itegekonshinga rya Uganda, igena ko uwiyamamariza kuyobora Uganda agomba kuba Atari munsi y’imyaka 35 kandi akaba atarengeje imyaka 75 y’amavuko.
Iyi ngingo iramutse ivuguruwe cyangwa igakurwamo nk’uko Perezida Museveni n’abamushyigikiye babyifuza, byamuhesha amahirwe yo kuzongera akiyamamariza kuyobora Uganda ubuziraherezo, ari nabyo byatumye abari mu yandi mashyaka bigaragambya kugeza na nubu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
Â
Â


