Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ifite muri gahunda y’iterambere y’imyaka 7 gufasha abaturage bari mu byiciro by’ubukene n’iby’ubukene bukabije kwigira no kwiteza imbere.
Ibi ni bimwe mu byo yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017, ubwo yari mu nama y’umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 15, aho yavuze ko u Rwanda rufite intego nyinshi zijyanye no kuzamura igihugu mu nzego zitandukanye ariko ikaba itazibagirwa nab a banyarwanda batagira n’urwo kwishima.
Mu ijambo rye yagejeje ku bari bitabiriye iyi nama, Minisitiri w’Intebe, Ngirente yagize ati “Nagirango kandi nibukiranye n’abateraniye hano ndetse n’abatwumva bose ko mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, intego twihaye ari ukugira Umunyar ushoboye, ufite ubumenyi, ubuzima bwiza kdi ubayeho neza mu muryango utekanye.”
Yakomeje agira ati “Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kurushaho gufasha Abanyarwanda bari mu cyiciro cy’ubukene n’icy’ubukene bukabije gutera imbere no kwigira, intego nshya twihaye nk’Abanyarwanda si inzozi ahubwo ni ibintu bishoboka.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yavuze kandi ko ibi bizagerwaho hifashishijwe imbaraga z’Abanyarwanda biganjemo urubyiruko, bityo rukaba ruzahabwa umwanya uhagije n’ubwisanzure byo kwerekana ko rushoboye.
Yagize ati “Ibi bizafasha urubyiruko rw’u Rwanda kubaka ubumenyi n’ubumenyingiro rushingiye ku bikenewe ku isoko ry’umurimo ndetse no kugira uruhare rugaragara muri gahunda zose ziteganyijwe.”
“Nk’uko imibare ibyerekana, muri uyu mwaka wa 2017 urubyiruko ruri mu kiciro gishobora gukora akazi (working age) rungana na 27% y’abaturage bose, mu gihe biteganyijwe ko muri 2024 bazaba bagera kuri 29%. Ni muri urwo rwego Gouvernement y’u Rwanda yiyemeje gukomeza guha urubyiruko umwihariko mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda y’iterambere.”

Yavuze kandi ko bizashingira ku miyoborere myiza n’indangagaciro ziranga Abanyarwanda, urubyiruko rukaba ruzafatanya n’inzego zose za Leta.
Ku bijyanye n’Imiyoborere, Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko intego Guverinoma yihaye, ari ugukomeza gusigasira no kunoza ibyiza byagezweho mu rwego rw’imiyoborere myiza n’ubutabera igihugu kimaze kwimakaza
Uretse gufasha abanyarwanda batishoboye kwiteza imbere, PM Ngirente yanavuze ku iterambere rirambye ry’imijyi aho yanavuze ko mu myaka 7 iri imbere, rizazamuka biruseho ku buryo mu 2024 abantu bazaba bayituyemo bazaba bageze kuri 35% bavuye kuri 17,5% dufite muri iki gihe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


