Ethiopia: Abasaga 60 bamaze kugwa mu mirwano hagati y’amoko

Sangiza iyi nkuru

Abantu babarirwa muri 61 ni bob amaze kubarurwa ko bamaze kugwa mu mirwano hagati y’amoko 2 atandukanye iri kubera mu gace ka Oromia mu gihugu cya Ethiopia guhera mu mpera z’icyumweru gishize.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko nta mpamvu iramenyekana yaba yarateye aba baturage basangiye ubwenegihugu bo mu moko y’abaSomalis n’abo mu bwoko bwa Oromos gusubiranamo, kugeza ubu byinshi bikaba bimaze kwangirika ndetse abandi bakaba bavuye mu byabo kubera ikibazo cy’umutekano mucye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa amakuru avuga ko ku ikubitiro, mu cyumweru gishize umusirikare wo mu bwoko bw’Abasomali yarashe abaturage bo muri Oromos bagera kuri 16 bose akabica, ibi bikaza guteza imvururu n’imyigaragambyo byatumye abo muri buriya bwoko nabo birara mu bo batabuhuje bagatangira kwicana ubwo.
Aba baturage basangiye imbibe ngo amakimbirane yabo si aya none kuko no mu myaka yashize bagiye barangwa no gukozanyaho ahanini bapfa ubwatsi bw’amatungo.
Umuvugizi w’agace ka Oromia, Adisu Arega yatangaje ko abaturage bagera kuri 29 bo mu bwoko bwa Oromos bamaze gupfa hagati y’itariki ya 14-17, abandi bo mu bwoko bw’Abasomali bo muri Ethiopia nab o bakaba barapfuye habayeho kwihorera kw’abambere.
Aya ni amwe mu moko agizwe n’umubare munini w’abatuye igihugu cya Ethiopia, aho Omoros ubwayo yihariye hafi 1/3 cy’abaturage b’igihugu cyose, mu gihe Abasomali bagize 6% gusa by’abatuye igihugu.
Amakimbirane rero hagati y’aya moko agiye atuye ukwayo si aya none kuko ngo no mu myaka yashize yagiye asakirana apfa ibyanya byo kuragiramo amatungo, ndetse n’indi mitungo, dore ko no mu kwezi kwa 9 uyu mwaka na bwo bari bakozanyijeho hakagwamo abatari bacye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *