Kuva aho igiciro cyo gusura ingagi mu Birunga kizamuriwe mu mpera za Nzeli 2017, abafatanyabikorwa batandukanye b’ Ikigo cy’ igihugu gishinzwe iterambere RDB barinubira uburyo imikorere yabo yatangiye gusubira inyuma.
Mu kiganiro na Bwiza.com bamwe mu bafatanyabikorwa mu by’ ubukerarugendo (abafite amasosiyete acuruza amatike , ayatwara abakerarugendo, ba nyir’ amacumbi n’ abaturage batwazaga abakerarugendo imizigo ) binubira ingaruka batangiye guhura nazo nyuma y’ impinduka.
Umwe mu batwara abakerarugendo utashatse ko izina rye ritangazwa wagiranye ikiganiro na bwiza.com abajijwe uburyo akazi gahagaze nyuma y’ aho ibiciro byo gusura ingagi biva ku madorari 700 y’Amerika ku isaha bikazamuka kugeza ku madorari 1500 yavuze ko imikorere yahindutse cyane nubwo nta gikuba cyacitse.
Yagize ati “Birumvikana niba mbere najyaga mbona abakiliya 10 bagiye gusura ingagi mu cyumweru ubu nsigaye mbona 5 byarakomeye ariko nta kundi twabigenza”.
Kuri iyi ngingo, amafaranga yinjiraga mu kigega cya Leta n’ ubundi azakomeza aboneka kuko niba hazaga abakerarugendo 100 bakishyura amadorari 700 hashobora kuboneka 50 bafite ubushobozi buhagije bishyure 1500 nta cyo Leta izahomba.
Amakuru agera kuri Bwiza.com aturuka kuri ba nyir’ amacumbi aho mu Kinigi, yemeza ko abakerarugendo batari bacye biyemeje kujya bajya gusura ingagi ziri ku ruhande rwa Congo-Kinshasa ndetse na Uganda ariko n’ ubundi bakaza gucumbika mu Rwanda kubera umutekano warwo bizeye.
Twavuganye na bamwe mu baturage baciriritse bari basanzwe batunzwe no gutwaza abakerarugendo imizigo bo bararira ayo kwarika kuva habaho iyi mpinduka.
Bati “Hano mu Kinigi byatangiye kuducanga nubwo twari dusanzwe dutunzwe no guhinga ariko amafaranga macye macye twakuraga muri aba bazungu yadufashaga gukemura ibibazo biyinshi kuko yabonekaga cyane muri ibi bihe ubu twumiwe gusa…”.
Aba bafatanyabikorwa b’ ishami ry’ ubukerarugendo mu Kigo cy’ Igihugu gishinzwe Iterambere(RDB) biganjemo amasosiye atwara abakerarugendo, abafite amacumbi ndetse n’ abaturage baciritse bemeza ko batangiye kubona izi ngaruka nyuma ya Nzeli 2017 ubwo ibiciro byuriraga.
Nubwo “nta byera ngo de”, Ibarurishamibare rigaragaza ko muri uyu mwaka wa 2017 gusa ubukerarugendo bwatumye haboneka ibyumba 10 000 gusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu rwego rwo kumenya icyo Leta y’ u Rwanda ivuga kuri izi mpinduka mu bukerarugendo ndetse na zimwe zimwe mu ngaruka zishobora kugaragara, twagiranye ikiganiro n’ ishami ry’ ubukerarugendo muri RDB maze bagira icyo badutangariza.
Mu kiganiro n’ Umubozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Maurice Twahirwa yagize ati “Kugeza magingo aya, ku Isi yose u Rwanda rwo nyine rufite 1/3 cy’ ingagi zo mu misozi niyo mpamvu rero ubuyobozi bwahisemo kongera igiciro cyo kuzisura ariko hagamijwe gushyigikira imishinga yo kuzibungabunga by’ umwihariko kuko izi ngagi zagiye zihohoterwa mu buryo bunyuranye”.
Kuri iyi ngingo kandi, Twahirwa yakomeje ashimangira ko ubwoko bwazo bwakomeje kuharenganira bitewe n’ ikibazo cyugarije Isi cyo kutarengera ibidukikije bishobora gutuma hatabayeho gufata ingamba izi ngagi zashyira zigasigara mu mateka.
Ku kibazo cy’ ubukungu bw’abaturage bavuga ko bwatangiye guhungabana, Twahirwa yanavuze kandi ko nubwo habayeho impinduka ubukerarugendo buzafasha abaturage ku rugero ruri hagati ya 5% na 10% bityo abaturage barusheho kutavogera pariki nk’ uko byagiye bigaragara.
Mu rwego rwo kubungabunga izi ngagi, kuva mu mwaka wa 2005 kugeza ubu , Leta yatanze Miliyari 2, 8 y’ amanyarwanda ku mishinga 600 mu Mirenge 45 Ndetse no mu Turere 12.
Izi Miliyari zatanzwe mu rwego rwo kongera iyi pariki u bushobozi hubakwa ibikorwa remezo harimo amashuli, ibigo nderabuzima, amacumbi agezweho ajyanye n’ ibyaro, amashanyarazi, imihanda yafasha abaturage kugemura umusaruro wabo waturutse ku buhinzi n’ ubworozi, ubworozi bw’ inzuki, gutera amashyamba ndetse no gushinga amakaragiro y’ amata agezweho.
Ubukungu bw’ u Rwanda bushingiye ahanini ku bukerarugendo niyo mpamvu Leta ishyiramo imbaraga nyinshi mu kubungabunga ibidukikije no kurengera inyamaswa zinjiza amafaranga menshi mu gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


