Ali Saleh Kiba (King Kiba) wamamaye nka Ali Kiba, icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, akomoka muri Tanzaniya, ni umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi, umuhanzi,… yavutse tariki ya 29 Ugushyingo 1986 .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ali Kiba ni umugabo w’abana ba 3;
Amaya Kiba, Sameer Kiba, Samira Kiba mu gukura kwe, yakuze akunda umuziki agera ku rwego rwo gukora zimwe mu ndirimbo ze zagiye zikundwa na benshi dore ko yari ahanganye na Diamond Platnumz na n’ubu bakiri kumwe mu kibuga muri iki gihugu cya Tanzaniya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ali Kiba mu mwaka wa 2011 yatowe nk’umuhanzi ukunzwe ndetse wacuruje cyane ibihangano bye muri Afurika y’Iburasirazuba yose, nyuma yakomje gukora agenda asohora indirimbo nyinshi zanamugejeje ku ntera ndende muri zo twavuga nka Usiniseme,Dushelele,Cinderella,Single Boy,Aje,mwana,cheketua,kugeza ku iyo aherutse gushyira hanze yitwa Seduce me’ n’izindi zitandukanye.
Tariki ya 20 Gicurasi 2016, Ali Kiba yatangaje ko yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ikompani izwi nka Sony Music Entertainment ari naho abarizwa kugeza ubu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Alikiba yagiye atsindira ibihembo bitandukanye kuva yatangira umuziki we nk’akazi akora ka buri munsi, bimwe mu bihembo yabashije kwegukana, twavuga nka Tanzania Music Awards, watsup Awards, BEFFTA Awards2016, MTV Europe Music Awards,Nafca,East Africa TV Awards,ASFA Awards(Uganda),Sound city awards, TZ_INSTA Awards2016, Best Celebrity Player Awards, WANNA Music Awards 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ali Kiba na Diamond Platnumz byakomeje kuvugwa ko bakora basa nk’abahanganye dore ko banagiye bashyamirana gusa babazwa ibyo gushyamirana kwabo bakabyamaganira kure bikarangira gutyo, bagatangaza ko nta kibazo bafitanye ahubwo biterwa n’abafana babo baba bashaka gupingana bigateza umwuka mubi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Alikiba arataramira Abanyarwanda tariki ya 01 Mutarama 2018, kuri Sitade Amahoro mu gitaramo kimaze kumenyerwa nka ‘East Africa Party’ kigiye kuba ku nshuro yacyo ya 10. Ni igitaramo kiba mu ntangiriro z’umwaka aho Abanyarwanda bahura bakishimira umwaka mushya.
Emmy@Bwiza.com


