Nyuma y’impaka zidasanzwe mu Nteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EALA, umunyarwanda Martin Ngoga ni we waje gutorerwa umwanya w’ubuyobozi bwa yo.
Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2017, ko aya matora yaranzwe n’impaka zidasanzwe mu Nteko ya EALA guhera kuwa mbere w’iki cyumweru, aho bamwe mu bagize Inteko batatinyaga no gusohoka ibiganiro barimo bitarangiye kubera kutavuga rumwe ku byigwaga.
Ni nyuma y’amezi agera kuri 6 kandi aya matora akererewe gukorwa bitewe n’impamvu z’uko igihugu cya Kenya cyatinze kohereza ugomba kugihagararira bitewe n’ibibazo bya politiki byariyo ndetse no gutegura ibikorwa by’amatora.
Aya matora y’ugomba guhagararira EALA yari arimo abakandida 3 barimo uwo mu Rwanda, Tanzania ndetse na Burundi, amatora akaba yaritabiriwe n’abanyamuryango 36 mu gihe hagombaga kuza abagera kuri 54.
Hon Ngoga yatsindiye ku majwi 36, Leontine Nzeyimana wo mu Burundi agira amajwi 3 gusa, naho Adam Kimbisa wo muri Tanzania agira Zeru.
Nyuma y’aya matora, abanyamuryango 9 bo muri Tanzania ndetse n’abandi 9 bo mu Burundi, bahise bajya mu bikorwa bisa n’imyigaragambyo nk’uko ikinyamakuru daily monitor gikomeza kibisobanura.
Biteganyijwe ko uwatorewe kuyobora iyi nteko afite inshingano zo kubungabunga abanyamuryango ndetse no gushyira ku murongo ibikorwa by’Inteko, akaba azayobora manda y’imyaka 5.
Buri gihugu kibarizwa muri iriya Nteko kigomba kohereza abagihagarariye 9 mu mu ihuriro Arusha muri Tanzania. Ibi bihugu bikaba ari Uganda, Rwanda, Kenya, Tanzania, Burundi ndetse na Sudani y’Epfo.
Abagize iyi nteko bagize kutavuga rumwe ku kijyanye n’aya matora bitewe n’uko amategeko n’amabwiriza biranga uyu muryango biteye ndetse bikaba byagombaga kubahirizwa.
Biteganyijwe ko buri gihugu kigomba gutanga umukandira kuri uyu mwanya, muri aya matora Tanzania n’u Burundi bikaba bitarashakaga ko u Rwanda rutanga umukandida.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’uku kutavuga rumwe, byabaye ngombwa ko hitabazwa abakuru b’ibihugu, byemezwa ko mu gihe mu nteko hagaragayemo 2/3 by’abanyamuryango, ko nta kigomba kubuza amatora kuba.
Umuvugizi w’Inteko wa mbere yabaye umunyatanzania, Kinana Abdulrahman yakurikiwe na Abdirahim Abdi wo muri Kenya. Nago abanya Uganda 2 barimo Margaret Zziwa ndetse na Dan Fred Kidega bayobora uyu mwanya mu myaka 5 ishize.
Ngoga Martin ni muntu ki?
Ngoga yavukiye muri Tanzaniya muri 1968, aba ari naho yiga amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko.
Yatangiriye akazi muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzaniya no mu biro by’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, nk’uwimenyereza akazi .
Ageze mu Rwanda, Ngoga yaje gukora mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzaniya, akazi kamutegetse guhita yinjira mu bubanyi n’amahanga (Diplomacy) kuko icyo gihe hari byinshi u Rwanda rutumvaga kimwe n’uru rukiko.
Hon Martin yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.
Mu minsi mike ishize, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


