Nyuma yaho ibiganiro byaberaga i Arusha muri Tanzania birangiriye, ingingo ebyiri zitabonewe igisubizo, ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, ritangaza ko ritazongera kwitabira ibi biganiro, ikiriraje ishinga ni amatora ateganyijwe mu 2020.
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD FDD, Evariste Ndayishimiye, ni we wahamije ko iri shyaka ritazasubira i Arusha mu biganiro.
Ati “Ibyo tutahurijeho ni ukuvanaho inzego za Leta ngo hajyeho Leta y’ inzibacyuho, ibyo ndabizi ko nta n’umwe uzabyemera, ikindi na cyo ni uguhagarika gukurikirana abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015, ibyo nabyo ntabwo bihurizwaho, ni ibyo bibiri”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe ibi bibiri bitaravugutirwa umuti, avuga ko icyo bashyize imbere ari ugushyira mu ngiro ibyavuye mu biganiro i Arusha birimo n’amatora.
Ati “Ubu hagezweho kubishyira mu bikorwa, mu kubishyiramo rero twebwe abanyamashyaka twese twicara hamwe tugasaba na Leta kutworohereza kubikora ngo turebe uko amatora yo mu 2020 azagenda neza”.
Akomeza avuga ko kugeza iyi saha nta kintu abona kizabasubiza muri Tanzania mu biganiro n’ubwo hari bibiri batumvikanyeho, ahubwo ko abahuza bazajya i Burundi kubafasha kureba niba ibyumvikanweho bishyirwa mu bikorwa.
Ati “Ubu tugiye gushyira mu bikorwa ibyo twumvikanye byose kuko twarasoje, ubu nta mpamvu ihari yo kujya i Arusha, kuko ntacyo twaba tugiye gukorayo. Ahubwo ubuhuza nibwo bufite gahunda yo kuza kuko buzaba buje kureba niba dushyira mu ngiro ibyo twarangije kumvikana”.
Bamwe mu banyapolitiki batangiye kunenga amatora yo mu 2020, dore ko umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga ugezwe kure, ko nyuma yo kurihindira Perezida Nkurunziza ashobora kuzahabwa amahirwe yo kongera kwiyamamaza, akaba yayobora ubuziraherezo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu 2015, amatora yakozwe nyuma y’imbaga y’abaturage yishwe abandi barahunga nyuma yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza, ibi biganiro birimo kubera i Arusha bikaba ari ibyari bigamije guhuza impande zose zitahurizaga kuri iyo manda ya 3.
Mu gihe bitararangira ngo ingingo zose zibe zahurizwaho, abasesenguzi mu bya politiki bagaragaza ko ishyaka riri ku butegetsi ryaba rishishikajwe no guhindura Itegeko Nshinga ngo amatora akorwe Nkurunziza agume ku butegetsi, mu gihe hakiri ingingo zitarumvikanwaho ngo habeho ubwiyunge bw’Abarundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


