Nyarugenge: Nkundabanyanga uregwa ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano yasabiwe gufungwa imyaka 7

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri, uwitwa Nkundabanyanga Eugenie atabashije kuburana icyaha cyo guhindura amazina mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kimwe muri bine akurikiranweho, bitewe n’uko umwunganizi we atabashije kuboneka , kuri uyu wa Gatatu yaburanye ku cyaha cya kabiri ariko avuga ko ibyo yemeye yanasinyiye mu bugenzacyaha atabyibuka ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 7.

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Ukuboza, nibwo byari biteganyijwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rukomeza kumva urubanza umugore witwa Nkundabanyanga Eugenie (witwaga Nyirankundabanyanga ubwo yakatirwaga n’urukiko gacaca imyaka 30 y’igifungo azira kugira uruhare muri jenoside) aregwamo ibyaha bine, ariko urubanza ku cyaha cyo guhindura amazina mu buryo bunyuranyije n’amategeko rukaba rwimuriwe kuwa 19 Gashyantare 2018 bitewe n’uko umwunganizi we atabashije kuboneka kuko hari urundi rubanza yagombaga kwitabira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kuri uyu wa Gatatu rero, Nkundabanyanga n’umwunganizi we, Me Manirafasha Jean Paul, bagaragaye mu rukiko bose uregwa asomerwa ikindi cyaha akurikiranweho cyo kwandika no gukoresha inyandiko yahinduye irimo ibinyoma giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 614 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ubushinjacyaha burega Nkundabanyanga kuba muri Nyakanga 2014, yarafashe ikarita yo kwivurizaho yo muri Kenya y’uwitwa Uwiragiye Eugenia, agahita ayandikaho Nyirankundabanyanga, yarangiza akayitanga mu rukiko rw’ibanze rwa kagarama mu rubanza RP475, arugaragariza ko muri icyo gihe atarahari yari yaragiye kwivuriza muri Kenya. Iyo karita ikaba yanditseho Nyirankundabanyanga Uwiragiye Eugenia, kandi amazina ye nyakuri ari Nkundabanyanga Eugenie. Ubushinjacyaha bukaba bumushinja gukora icyaha cyo gukoresha abizi, inyandiko yahinduwe kandi itavugisha ukuri.

Ingingo ya 614 y’amategeko ikaba ivuga ko kwandika cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma. Umuntu wese wandika abizi inyandiko ivuga ibintu bitari ukuri; uhindura ku buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko yavugaga ukuri; ukoresha abizi, inyandiko itavugisha ukuri cyangwa yahinduwe, ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugeza ku myaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500,000 kugeza kuri 2,000,000.

Ubwo yari imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatatu, Nkundabanyanga yatangaje ko ibintu byinshi byamubayeho n’ibyo yemeye yanasinyiye mu bugenzacyaha atabyibuka.

Ni mu gihe ubwo yabazwaga n’ubugenzacyaha nubwo ahakana iki cyaha aregwa, yemeye ko yakoresheje iyo karita yo kwivurizaho yanditseho Uwiragiye Eugenia ndetse akaba yaranayitanze mu rukiko mu rubanza RP0475/14/TB/.Kma, ndetse akaba yarivugiye ko ari we wiyandikiyeho izina rya Nyirankundabanyanga rigaragara kuri iyo karita.

IMG 20171220 132652
Iyo witegereje iyi karita ubona ko umukono wanditse Nyirankundabanyanga utandukanye n’uwanditse Uwiragiye

Yavuze ko ayo mazina yayahawe n’abaganga bamuvuraga muri Kenya. Ibi ariko bikaba bifatwa nk’amatakirangoyi kuko yiyemereye ko ari we wongereyeho izina rigaragara hejuru rya Nyirankundabanyaga.

Umutangabuhamya muri uru rubanza akaba n’umukobwa w’uregwa witwa Uwambayinema Virginie, nawe yemeza ko nyina yitwa Nkundabanyanga Eugenie atari Uwiragiye Nyirankundabanyanga Eugenia.
Kanda hano usome inkuru bisa

Bushingiye ku ngingo ya 614 al3 z’itegeko Ngenga No 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana;

Bushingiye kandi ku ngingo za 153 z’itegeko No 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ubushinjacyaha bwasabye:

-Kwemeza ko icyaha cyo kwandika cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma, gihama Nkundabanyanga Eugenie;

-Guhanisha Nkundabanyanga Eugenie igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 1,000,000.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa kuwa 17 Mutarama 2018.

Dusubiye inyuma gato, bivugwa ko uyu uregwa mbere yitwaga Nyirankundabanyanga Eugenie, agakatirwa imyaka 30 y’igifungo n’urukiko Gacaca rwa Murambi mu Gatenga kuwa 24 Ugushyingo 2007 azira kugira uruhare muri jenoside.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko uyu mugore yaje gutabwa muri yombi mu 2014, ariko akaba yari amaze imyaka myinshi ahunga ubutabera yifashishije guhindura imyirondoro ye akiyita Nkundabanyanga.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *