Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko mu kwezi kwa Gashyantare 2018 azasura u Bwongereza mu muhango wo gutaha Ambasade nshya y’Amerika ariko akanavuga ko atazabonana n’Umwamikazi Elizabeth II.
Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko perezida Trump azajya muri kiriya gihugu mu rwego rwo kwitabira ubutumire bwa Minisitiri w’Intebe, Theresa May akaba ari na we wakiriwe muri Amerika bwa mbere mu muhango wo kwimika umuperezida wa 45 w’Amerika, Donald Trump.
Gusa uyu mugambi wateje impagarara mu bwami bw’u Bwongereza aho abasaga miliyoni 2 bamaze kwandika bamagana uru ruzinduko rwa perezida Trump ashaka gukorerayo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Itangazamakuru rivuga ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2017, ari bwo perezida Trump yamaze yemereye Theresa May ku murongo wa telefone ko azajya mu Bwongereza.
Nubwo nta tariki iremezwa perezida Trump azagiraho mu Bwongereza, ngo si ubwa mbere atumiwe ariko ntabashe kwitabira ubutumire nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza.
Perezida Trump avugwaho kuba adakunze gukorera ingendo hanze kenshi bitewe no kuba abenshi ku isi biganjemo Abasilamu batavuga rumwe na we kubera impamvu zitandukanye zirimo no kutabishimira no kubaheza ku butaka bw’Amerika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


