Uganda: Iminsi 12 irashize Umunyarwanda Gatsinzi afashwe na CMI, haravugwa ko arimo gukorerwa iyicarubozo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, itariki 21 Ukuboza hashize iminsi 12 urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda(CMI) rutaye muri yombi Umunyarwanda, Fidele Gatsinzi bivugwa ko yari yagiye muri Uganda gusura umuhungu we uba muri Kampala. Biravugwa ko muri iki gihe amaze nta muntu umugeraho ndetse ntawe bavugana nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we.

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje, Gatsinzi yatawe muri yombi kuwa 09 Ukuboza 2017 , ariko ngo bikaba byaragizwemo uruhare n’abakozi ba RNC bakorana bya hafi n’Umuyobozi wa CMI, Brig. Gen. Abel Kandiho. Bikaba bivugwa ko yakuwe mu isoko rizwi nka Capital Shoppers n’abakozi ba CMI bakorana bya hafi n’Umunyarwanda witwa Rugema Kayumba n’undi witwa Cpl Mulindwa uzwi nka Mukombozi kuri ubu akaba afungiye ahantu atabasha kuvugana n’umuntu uwo ari we wese.

Nubwo amategeko ya Uganda avuga ko ukekwaho icyaha adashobora kurenza amasaha 48 mu kasho adashyikirijwe urukiko, Gatsinzi akomeje gufungwa mu buryo atanemerewe no kubonana n’umujyanama mu by’amategeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Gatsinzi akaba akomeje gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nta muntu wo mu muryango we babonana cyangwa ngo hagire umwunganizi mu mategeko umugeraho dore ko hatazwi n’aho afungiye nk’uko iyi nkuru dukesha Virungapost ikomeza ivuga.

Umwe mu bo mu muryango wa Gatsinzi avuga ko bahangayikishijwe no kumenya uko amerewe kuko hari n’amakuru yizewe bafite y’uko yaba arimo gukorerwa iyicarubozo rikomeye kugirango atange ubuhamya bw’ibinyoma.

Nubwo ari umusivili, amakuru yizewe na none ava mu nzego z’ubutasi za Uganda aravuga ko Gatsinzi ashobora kuba afungiye mu kigo cya gisirikare cya Mbuya, aho amakuru akomeza avuga ko arimo gushyirwaho igitutu ngo yemere ko yagize uruhare mu byaha by’ubutasi, gushimuta no kwica impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda mu gihe asanzwe aba mu Rwanda.

Uyu wo mu muryango we avuga ko nta mujyanama mu by’amategeko uramugeraho nk’uko biteganywa n’amahame mpuzamahanga, ngo bitewe n’uko CMI yarenze ku mategeko mpuzamahanga ikanga n’uko abahagarariye u Rwanda muri Uganda bamugeraho.

Ibi ariko nk’uko ikinyamakuru dukesha iyi nkuru gikomeza kivuga, ngo ntibitangaje kuko undi munyarwanda, Rene Rutagungira, yafunzwe binyuranyije n’amategeko amezi atatu ataragezwa imbere y’ubutabera. Mu minsi ishize akaba aribwo yagejejwe imbere y’urukiko ashinjwa ibyaha ngo by’ibihimbano.

Biravugwa ko guhera mu kwezi kwa Nzeri muri uyu mwaka, abanyarwanda basaga 10 bamaze gutabwa muri yombi binyuranyije n’amategeko muri Uganda no ku mpamvu zidasobanutse bafatwa n’abakozi ba CMI bagakorerwa iyicarubozo ngo batange ubuhamya bw’ibinyoma bemera ko bari intasi z’u Rwanda.

Kuwa 23 Nzeri 2017, nibwo Abanyarwanda batatu, Bayingana James, Nsekanabo Lando Ali, na Byaruhanga Nduwamungu Vianney, batawe muri yombi na CMI ibakuye ahitwa Bukasa ijya kubafungira muri Mbuya, aho bamaze amezi 3 mbere yo kurekurwa mu Ugushyingo.

Ibi bintu bimaze iminsi bikaba biri gutuma Abanyarwanda bumva badatekanye iyo bajya cyangwa bava muri Uganda.

Iyi nkuru iravuga ko icyo CMI ikora, ari ugufata umuntu w’inzirakarengane, agafungirwa aho nta muntu umugeraho agakorerwa iyicarubozo, agahatirwa kwemera ibyo atakoze ubundi akongera kugaragazwa CMI yemeza ko ukekwa yemeye ibyo ashinjwa.

Ibi ngo bikaba biri mu rwego rwo kuyobya uburari hahishwa ibikorwa bimaze iminsi bivugwa by’uko CMi ifatanyije n’ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa, bari gushakisha urubyiruko rw’impunzi rujyanwa mu nyeshyamba zishaka kuzatera u Rwanda.

Uku guhisha ariko ngo guherutse kuvumburwa n’igipolisi cya Uganda ubwo cyataga muri yombi Abanyarwanda 41 bari bashakishijwe na RNC na CMI mu nkambi z’impunzi ngo bajyanwe mu myitozo ya gisirikare aho bafashwe berekeza I Burundi banyuze muri Tanzania, aho bari kuva berekeza muri Kivu y’Amajyepfo muri Minembwe.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *