Nyamata: Amahugurwa ku bijyanye n’iperereza no gukurikirana ibyaha byo gucuruza abantu ararimbanyije

Sangiza iyi nkuru

Guhera kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 kugeza kuri uyu wa 22 Ukuboza 2017, i Nyamata mu Karere ka Bugesera harimo kubera amahugurwa y’abazahugura abandi ku bijyanye n’iperereza no gukurikirana abakora ibyaha byo gucuruza abantu.

Ni amahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ubutabera ku bufatanye bw’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ubwicanyi (United Nations Office on Drugs and Crime) n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira mu Rwanda (International Organisation for Migration in Rwanda).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aya ni amahugurwa ya kabiri muri atatu ateganya guhabwa abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko n’abashinjacyaha, mu rwego rwo kubongerera ubushobozi mu bijyanye no gukora iperereza no gukurikirana abakora ibyaha byo gucuruza abantu hagamije kurengera abagirwaho ingaruka n’ibyo bikorwa. Amahugurwa yabaye ku nshuro ya mbere yabereye mu Mujyi wa Kigali guhera kuwa 14 kugeza kuwa 16 Ugushyingo 2017.

Bene aya mahugurwa ashingiye ku igenamigambi rya UNODC rigamije gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu ku rwego rw’isi guhera muri 2008 kugeza muri 2018, no ku rwego rw’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba guhera muri 2016 kugeza muri 2021 ku nsanganya matsiko igira iti: “Guteza imbere ihame ryo kubahiriza amategeko n’umutekano muri rubanda mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba”.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *