Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu gihugu cya Sudani guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2017, mu ruzinduko rw’iminsi 2.

Muri uru ruzinduko, Perezida kagame akaba yamaze guhura na mugenzi we, Omar Al Bashir aho biteganyijwe ko baza kuganira ku bufatanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi, haba mu bijyanye n’umutekano, politiki ndetse n’ubukungu.

Aba bakuru b’ibihugu byombi hamwe n’intumwa zari zibaherekeje bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Sudan, by’umwihariko perezida wa Sudani, Bashir akaba yashimiye u Rwanda ku ruhare rugira mu kugarura amahoro n’umutekano muri Afurika rwohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Perezida Bashir yavuze kandi ko bashima umusanzu w’ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro mu ntara ya Darfur mu gihugu cye, aho rumaze imyaka isaga 10 rwoherezayo ingabo, kuri ubu zikaba zigira uruhare runini mu kwambura abaturage intwaro batunze mu buryo butemewe n’amategeko.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi 2 kandi biteganyijwe ko perezida Paul Kagame asura ingoro y’ibimenyetso by’amateka ya Sudani na kaminuza mpuzamahanga ya Afurika, akaganira n’abanyeshuli bayigamo.

Haranasinywa kandi amasezerano ashyiraho akanama ngishwanama gahuriweho n’ibihugu byombi kajya kigirwamo ibibazo bya politiki.

U Rwanda na Sudan bihurira muri imwe mu miryango y’akarere by’umwihariko uhuza ibihugu bituriye ikibaya cy’uruzi rwa Nil rufite isoko mu Rwanda, Inteko ya Eala n’indi.

Perezida Kagame yari aherekejwe muri uru ruzinduko na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ingabo, gen. James Kabarebe, uw’ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka, n’abandi bayobozi bakuriye inzego zirebana n’umutekano, ubucuruzi n’ishoramari. 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


