U Rwanda rwahagaritse ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byaturukaga muri Afurika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yahagaritse ku mugaragaro ibiribwa birimo inyama, amata, imbuto n’imboga byaturukaga mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, mu rwego rwo kwirinda indwara iri kubica bigacika mu gace kiriya gihugu giherereyemo ya Listeriosis, ikaba imenyerewe ku izina rya Kaba.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, Geraldine Mukeshimana rivuga ko ibi bicuruzwa byibanzemo ibikomoka ku matungo bizongera kwinjira mu Rwanda ari uko iriya ndwara itakibarizwa ku butaka bwa leta y’Afurika y’Epfo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni no muri urwo rwego yasabye aborozi ndetse n’abafite gukurikirana amatungo mu nshingano ko bagomba kujya bapima amatungo ndetse bakanihutira kubitangaza mu gihe hari aho babonye ibimenyetso biranga iyi ndwara mu matungo yo mu Rwanda.
Iyi ndwara yandurira cyane mu bikomoka mu matungo, yibanda cyane ku bagore batwite, impinja, abasaza n’abandi bageze mu za bukubu kuko nta mbaraga baba bafite zo guhangana na yo, ikaba yibasira cyane amatungo arimo inka, amatungo magufi nk’ihene n’intama, cyane ikibasira ubwonko.
Bimwe mu bimenyetso biranga iyi ndwara harimo kunanirwa kurya, guceceka, kunanirwa kugenda, gukuramo inda kwa hato na hato ku bagore batwite, abana bavukana udusebe tudasobanutse n’ibindi.
Raporo igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2017, muri leta y’Afurika y’Epfo hagaragaye abarwayi ba Listeriosis bagera kuri 557, naho abantu bagera kuri 36 bakaba barishwe nayo mu mezi 11 ashize.
Iyi mibare ituma Afurika y’Epfo iza mu bihugu bya mbere bifite umubare munini w’abarwara iyi ndwara, naho imibare itangwa na Mnisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ikaba ivuga ko amahoteri yazanaga Toni 2.4 z’inyama buri kwezi.
U Rwanda kandi rwakuragayo Toni zisaga 60 z’imbuto buri mwaka zibanze ku macungwa, pome, kiwi, imizabibu n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *