Undi musirikare wa Koreya ya Ruguru yacikiye muri Koreya y’Epfo nyuma y’ukwezi undi acitse

Sangiza iyi nkuru

Undi musirikare wa Koreya ya Ruguru yahungiye muri Koreya y’Epfo yambutse umupaka uzwi nka DMZ nk’uko byemezwa na minisiteri y’ingabo ymuri Seoul. Ni nyuma y’igihe gito undi musirikare acikiye muri iki gihugu agakurikizwa amasasu.

Amakuru aravuga ko uyu musirikare wok u rwego rwo hasi bivugwa ko afite imyaka 19 y’amavuko, yagaragaye ku burinzi bwa Koreya y’Epfo saa mbiri za mugitondo kuri uyu wa kane, itariki 21 Ukuboza nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Koreya y’Epfo, Yonhap.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Minisiteri y’ingabo y’iki gihugu ikaba itangaza ko kuri iyi nshuro nta masasu yarashwe na Koreya ya Ruguru ubwo uyu musirikare yacikaga. Nyuma ariko, Koreya y’Epfo yaje kubona abasirikare ba Koreya ya Ruguru basaga nk’abari bakurikiye uyu wacitse, bakarasa inshuro 20 batanga gasopo nk’uko bitangazwa na Associated Press. Urusaku rw’amasasu rukaba rwaje kumvikana ku ruhande rwa Koreya ya Ruguru nyuma, ariko ngo ntibyari ugusubiza izo nshuro 20 zarashwe na Koreya y’Epfo.

Hari hashize ukwezi undi musirikare wa Koreya ya Ruguru, wari utwaye imodoka y’ijipe, ahungiye muri Koreya y’Epfo, aho yakurikijwe amasasu agera kuri 40 na bagenzi be agera kuri atanu akamufata kuri ubu akaba akirwaye ibikomere.

Ibyabereye ku mupaka uhuza Koreya zombie mu kwezi gushize ngo akaba ari ubwa mbere byari bibaye kuva mu 1984 ubwo impande zombi zahererekanyaga amasasu nyuma y’uko umuturage w’Umurusiya yari acitse muri Koreya ya Ruguru agahungira muri Koreya y’Epfo.

Uku gutoroka Koreya ya Ruguru kw’abasirikare bayo ngo kukaba ari ukwa kane muri uyu mwaka wa 2017.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *