France: Hasojwe iperereza ryakorwaga ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Sangiza iyi nkuru

Abacamanza bashinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu Bufaransa basoje iperereza bakoraga ku gitero cya missile cyagabwe ku ndege ya perezida Habyarimana mu 1994 nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane na bamwe mu bafite aho bahuriye n’ubutabera. Igisigaye ni uko Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bukuraho burundu ibirego bwashyiriyeho abayobozi bakuru barindwi b’u Rwanda cyangwa hagatangizwa urubanza kuri bo.

Iri perereza rimaze igihe ryakunze kuba nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa nyuma yo gushinja ingazo zari iza FPR kuba ari zo zahanuye iyi ndege yari irimo perezida habyarimana na mugenzi we wo mu Burundi Cyprien Ntaryamira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ihanurwa ry’indege ya Habyarimana kuwa 06 Mata 1994 ryakurikiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu.

U Rwanda rwakunze gushinja u Bufaransa kugira uruhare muri iyi jenoside bufasha ubutegetsi bwariho gutoza abasirikare n’Interahamwe bashyize mu bikorwa jenoside.

Umubano w’ibihugu byombi ukaba wararushijeho kumera nabi ubwo ubutabera bw’u Bufaransa mu Ukwakira 2016 bwongeraga gusubukura iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yaguyemo n’abapilote b’Abafaransa bayitwaraga.

Icyo gihe Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko abacamanza bumvise amakuru mashya ku mutangabuhamya mushya wavugaga ko yiboneye imbunda yarashe iyi ndege ahari ibirindiro bikuru bya RPF.

Abayobozi b’u Bufaransa bavuga ko bakora iri perereza kubera ko abaturage b’u Bufaransa bari mu baguye muri iyi ndege ya Habyarimana.

Nubwo u Bufaransa bwakomeje gushinja FPR kuba ari yo yahanuye indege ya Habyarimana, ku wa Gatatu, itariki 9 Mutarama 2013 ikinyamakuru Libération cyo mu Bufaransa, , cyasohoye inkuru irimo ikimenyetso gishobora kugaragaza uruhare rwa Leta y’u Bufaransa ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda.

Iki kinyamakuru kikaba cyaravuze ko ubwo umucamanza w’umufaransa Marc Trévidic yakoraga icukumbura ku ihanurwa ry’iyo ndege, yavumbuye urupapuro rwemeza ko hari abasirikare b’abajandarume babiri, bakomoka mu gihugu cy’u Bufaransa, René Maier na Alain Didot, bapfiriye mu Rwanda muri Mata 1994 ariko ngo iby’urupfu rwabo bikaba bitarigeze bisobanuka.

Iyi nkuru yakomeje ivuga ko bishoboka ko bazize ko baba barumvise ibiganiro byabaye hagati ya Ambasade y’u Bufaransa i Kigali n’ingabo zari iz’u Rwanda, mbere y’uko indege yarimo Habyarimana ihanurwa, bityo Leta y’u Bufaransa ikaba yarifuzaga ko amakuru ajyanye n’iby’iyo ndege atazagaragazwa.

Iri perereza u Bufaransa burisoje butumvise minisitiri w’ingabo w’u Rwanda, James Kabarebe, wari watumweho ariko akanga kwitabira ubu butumire, aho abunganizi be mu mategeko bahamije ko nta mpamvu n’imwe yatuma uyu muyobozi yitaba umushinjacyaha w’Umufaransa, Jean-Marc Herbaut, wakoraga iri perereza ku ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana.
 
Src:Daily Mail
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *