Ghana : Umwalimu muri kaminuza avuga ko Bibiliya yose ishingiye ku binyoma

Sangiza iyi nkuru

Umuabo witwa Dr Obadele Kambon akaba n’umwalimu muri kaminuza ya Ghana aherutse gutungura abantu ubwo yavugaga ko Bibiliya ari igitabo gishingiye ku binyoma no ku nyandiko mpimbano gusa.
Dr Obadele avuga ko Bibiliya yanditswe hifashishijwe izindi nyandiko zirimo inyandiko ya mbere yagaragaye mu gihugu cya misiri yari ikunze gukoreshwa muri za piramide, bakazigenderaho bandika ibyo bita ko ari ibya mwuka.
Uyu mwalimu avuga ko aho abantu bamenyeye kwandika bakoresheje izo nyandiko bakihimbira ibintu bijyanye n’imyizerere yabo nko gupfa no kuzuka, bahimba ibijyanye n’urubanza nyuma y’izuka babishyira mu nyandiko, bahimba amategeko 10 yo kugenderaho nka bimwe mu biranga umuco karande w’Abanyafurika n’ibindi.
Uyu mugabo atanga ingero cyane ku nsengero zagaragaraga mu gihugu cya Misiri, aho wasangaga ku nkuta handitseho amagambo adafite aho atandukaniye cyane n’ibivugwa muri bibiliya, urugero urusengero rwa Kemmet, n’ibindi wasangaga byanditse ku mabuye kuko nta terambere ry’impapuro ryariho mu myaka ibihumbi 5 ishize.
Mu nsengero zimwe na zimwe zanabayeho mbere y’uko Bibiliya ibaho, usangamo amagambo agaragaza ukuvuka k’umukiza, umukobwa w’isugi n’ibindi, ibi bikaba byaragenderaga ku myizerere y’abari bariho muri icyo gihe.
Avuga ko amateka menshi yanditse muri Bibiliya yibanda ku bintu byabayeho mu myaka ibihumbi mbere y’ivuka rya Yesu, mu gihe abanyaburayi bari bakivangavanze n’abo muri Aziya, igihe igihugu cya misiri cyavogerwaga n’ibindi byinshi byabaye mu myaka isaga 1700 mbere y’uko Yesu avuka.
Dr. Kambon akomeza avuga ko izo nyandiko zose zabayeho mbere y’ivuka rya Yesu ari zo zandukuwe izindi zikiganwa hagamijwe kwandika bibiliya ngo abantu bigishwe hagendewe ku marangamutima n’ugushaka kwa bamwe ndetse n’ibyo bizera.
Aha agaruka ku mabwiriza cyangwa amategeko yagengaga abantu bo mu gihe cya mbere ya Yesu, nk’abuza abantu kwimura imbibi cyangwa imambo ku murima w’umupfakazi, kutagira ikintu wakora mu murima w’imfubyi n’ibindi avuga ko ari byo byandukuwe bikandikwa mu gitabo cy’imigani 23 gukomeza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aho Bibiliya isaba kuba maso no gutega amatwi ngo bumve ibyo umwuka wera abwira abantu, uyu mushakashatsi we avuga ko ari amagambo yakoreshwaga n’abanyabwenge bo muri icyo gihe basaba abantu kumva ubumenyi bw’ibibera ku isi.
Anagaruka ku mateka avugwa muri Bibiliya y’uko inyanja yatandukanye abisiraheri bakambuka, akavuga ko ari amagambo yanditswe na Seneferu wari se wa Khufu wubatse piramide nini mu gihugu cya Misiri ku ngoma ya kane muri kiriya gihugu.
Akomeza avuga ko hari imvugo zakoreshwaga n’abanyamisiri nk’ijambo « Yah, » ryagaragazaga ubutagatifu Abanyamisiri bari barahaye imana y’ukwezi, bikaba byarakomokaga ku mana y’Abaheburayo yitwaga ‘Yaweh’.
Uyu mugabo mu magambo ye yakanguriye Abanyafurika gusoma cyane ibintu by’amateka bakamenya imyizerere y’abantu ba kera n’isano ifitanye n’iy’ubu.
Gentille@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *