Ubutore ni uburere bufatira ku rugero, kandi ubutoza si ubufongisiyoneri- Rugemintwaza

Sangiza iyi nkuru

Itorero ry’igihugu rimaze kugera ku byiciro byinshi by’Abanyarwanda, nyamara umusaruro ukaguma ugerwa ku mashyi. Inyigisho zuje amagambo meza, imigani iganisha u Rwanda heza, imikoro-ngiro yuzuye ubwenge; byose byerekana ko hari aho u Rwanda ruzagera rufite Abanyarwanda barukunda by’ukuri, abarutuye bakanga ikibi. Aho ni cya gihe umutoza atazaba ari umukozi wa Leta ugamije indonke, ahubwo ari umutoza w’umurage wa Gihanga, akaba umurinzi w’ibyagezweho.

Muri iki gitondo cyo kuwa kane tariki 21 Ukuboza 2017, komiseri muri komisiyo y’itorero ry’igihugu, Rugemintwaza Nepo, yagaragazaje u Rwanda rurimo Intore n’abatoza bazo, nk’igihugu gitemba amata n’ubuki uko bivugwa. Ni mu kiganiro na Radio Flash FM

Impamyabigwi nanjye nti, “Hari igihe bizakunda, umunsi umwera uzaturuka ibukuru ugakwira hose”.

Rugemintwaza ati, “ Ubutore ni uburere bufatira ku rugero. Ugaya imfura z’iwabo bucya yimuka, naho ugaya intore z’iwabo bucya aba umutoza ».

Akongera ati, « Umutoza si umufonctionnaire, si umukozi wa Leta, umukoresha we ni umutima we ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kandi ati, « Umutoza muzima atoza uwo ariwe, ntatoza icyo avuga, ni bandebereho », ngo « akoresha umutima nama, akirinda umutima nda n’umutima rwango, agasiga umutima rwana, akareka kuba mitima ibunga ».

Ari nko hambere, uwumvise amagambo nk’aya arizihirwa, akishimira uyavuze akaba yamuha bihogo bihohoje imana, akamuha gitare gitebeje umukondo, akamuha gaju na sine.

Rugemintwaza, yemera ko Intore igaya ibitagenda, ikarangwa n’urukundo rw’Imana n’abantu. Agira ati, « Imana y’i Rwanda yahozeho, Abanyarwanda ni bene imana, Intore irangwa n’urukundo rw’ishyaka ry’igihugu ».

Urebye umubare w’intore ziri mu gihugu, n’umubare w’abatoza bazo, hari byinshi wakumva ko byakemutse, ariko reka da. Iyi niyo mpamvu Itorero ry’igihugu rihora rihindura imivuno, rikimura ingamba, itorero rikaba ku mudugudu, hakaba hagezweho urugerero ruciye ingando.

Bimwe mu biba mu Rwanda, Intore ziteshuka ku ndahiro:

1.Kunenga bifatwa nko gusebanya, bikagera n’aho bifatirwa ibihano birimo n’igifungo. Itegeko nk’iryo rigasobanurwa, ba nyakubahwa bagakoma amashyi. Kunenga ibitagenda nibyo butore, kandi gutunga agatoki aho Intore yateshutse ku nshingano nabyo bishimangira ugutozwa neza.

2.Kunyereza umutungo wa Leta bigenda byiyongera uko abatozwa biyongera. Umugenzuzi w’imari agakora raporo, PAC igahamagaza, bakisobanura bagataha, ubuzima bugakomeza. Amakosa akagerekwa ku mibare(arthmetic error), abandi ngo babuze umuntu, umugabo w’igikwerere n’ibigango, udasiba guseruka aho abandi bateraniye.

3.Gucunga nabi ibya rubanda ntibigira inkurikizi, inzu igakodeshwa amamiliyoni itanakoreshwa neza bigacira iyo, na nyirayo akagirwa ibanga. Akarere kagashora hafi miliyari mu mushinga katazi n’aho ukorera, Meya akagera imbere ya PAC agataha yera.

4.Ruswa n’akarengane bigahabwa intebe, umuvunyi akavuguruzwa n’inkiko ngo kuko Ruswa yatanzwe mu nzira ziboneye ntikiri yo, abaryi bayo bakidegembya kugeza basohotse mu gihugu.

5.Abana barangizwa bagaterwa inda bagata amashuri mu murenge harimo Intore uruhuri. Muri bose nta wahirahira ngo arabure polisi, inkozi y’ikibi ishyikirizwe ubutabera. Bugacya abana biyongera umuhanda, ba nyina bazunguza agataro hirya yabo nabwo bakwepakwepa.

6.Intore igiye kuba irya ibyayo n’iby’abakene, bararya VUP na Girinka, bakarya amabati y’abatishoboye,noneho bageze no mu mata y’abana. Ahari ibyo byose haganje Intore, zanyuze mu maso ya Rucagu, Gen Bayingana, Rugemintwaza n’abandi.

7.Abaturage bamburwa na ba rwiyemezamirimo, bwacya ngo nibo barangaye, kandi barangajwe imbere n’Intore. Barangirizwa imitungo n’ibikorwa remezo bakabura kivugira, bakanga kubura intama n’ibyuma bakakira intica ntikize, Intore zirebera. Impamyabigwi zabaza “ngo tubirimo”, aho kubibwira wa muturage bikabwirwa umunyamakuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

8.Guta ishuri, imirire mibi mu bana biriyongera Intore zigahita. Indwara ziterwa n’umwanda, imiryango itagira ubwiherero iracyahari. Ingamba zifatwa mu nteko no kuri micro, ariko sindumva utanga agatego ko iki kibazo cyakemutse 100%.

Ndlr: Hari impamyabigwi iherutse kurota Perezida Kagame amera nka Yezu ubwo yajyaga gusangira na Zakayo. Inzozi z’iyi Mpamyabigwi ntikazikabye, ngo kuko Perezida Kagame yahisemo gucumbika ku muturage, akeneye kwiherera asanga nta habigenewe. Zari inzozi!

9.Ubu ikibazo cy’ibirayi gikomeje kuba ingorabahizi kuko nta ntore ziri i Musanze? Umwaka urashira undi ugataha amakusanyirizo yarahindutse uturima twa bamwe(nubwo bitangiye kuzamo gake), umuhinzi ararira, umucuruzi akunguka, umuguzi agahendwa; guhuza izo nzego niko kazi k’intore.

10.Mu burezi biravugwa bigacira iyo kandi baratozjwe. Ikibazo cy’ururimi, imfashanyigisho, mudasobwa, ibitabo bibitse mu tubati, ikigo cy’imari kiguriza abatari abarezi, kaminuza zifungurwa n’izimurwa, n’ibindi. Noneho bigeze aho abakosozi bataha iwabo n’amaguru ngo nta mafaranga y’urugendo bahawe, kandi nabo baratojwe. Ubwo nabo tubatezeho umusaruro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuhanga mu bya politiki, Dr Kimonyo Jean Paul aherutse kuvuga ko “Ubunyarwanda bwabaye nk’idini ku banyarwanda biyumvamo u Rwanda. Umunyarwanda mushya wubatswe na FPR, ni wa wundi uva mu Rwanda ku mpamvu zinyuranye, ariko u Rwanda rukaba rutamuvamo”.

Uwo munyarwanda ni Intore, ariko itambaye umupira uriho ibirango. Ni ya yindi igendana u Rwanda ku mutima mu magambo no mu bikorwa, si ya yindi iruvuga kuko ibihemberwa cyangwa yabitumwe.

Ni ya yindi ivuga Ikinyarwanda kitari urukonjo, iterwa ipfunwe no kumva hari ururimi rw’amahanga rwinjiriye urw’ikinyarwanda mu gihe ivuga. Si ya yindi iterwa ishema no kuvanga indimi yitwa ko igamije kuvuga Ikinyarwanda, ngo babone ko yize menshi henshi. Iyi kandi iyo avuga indimi z’amahanga Ikinyarwanda ntikizamo, iyo abwira abanyamahanga, n’izina ararihindura.

Ubutore rero bubanza ku mutima, hamwe buri munyarwanda atwara u Rwanda, hamwe ahari ubutwari bwo kuvuga mu ruhame ibyo benshi babona bakabivugira mu matamatama. Umunyarwanda ukunda u Rwanda ahora arangwa n’ubunyarwanda, yaba mu gihugu cyangwa hanze yacyo, yaba umukire cyangwa umukene, yaba muzima cyangwa arwaye, yaba yigenga cyangwa afunzwe.

Rugemintwaza Nepo, ntanyuranya cyane n’iyi mpamyabigwi, kuko nawe asanga imitoreze igomba guhinduka. « Hagatozwa abahanga batoranijwe na bagenzi babo kubera uko babazi mu myitwarire yabo ».

Aboneraho umwanya wo gutanga gahunda y’urugerero ruciye ingando.Isango ni ku wa 6 Mutarama 2018, ihuriro rikaba ihuro, mu bigo 118 byatoranijwe guhuriramo urubyiruko rurangije ayisumbuye, aba bamenyerewe nk’Intore zo ku rugerero.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Impamyabigwi I

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *