Kigali: Abanyeshuri baziraga gutwika amacumbi ya Riviera High School bagabanyirijwe ibihano

Sangiza iyi nkuru

Abana b’abanyeshuri batatu ba Riviera High School bari bafunze bazira icyaha cyo gutwika icumbi bararagamo, kuri uyu wa Kane, itariki 21 Ukuboza bagabanyirijwe ibihano n’umucamanza bigera munsi y’amezi atanu y’igifungo ndetse bararekurwa.

Atangaza icyemezo cy’Urukiko Rukuru, umucamanza nta byinshi yagiyemo ku miburanire y’ababuranyi bombi usibye gutangaza gusa ko inteko iburanisha uru rubanza yasuzumye ubujurire bw’abaregwa igasanga bufite ishingiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abana baregwa icyaha cyo gutwika ku bushake amacumbi y’ishuri Riviera High School bo ntibagaragaye mu rukiko cyo kimwe n’ubushinjacyaha, usibye abavandimwe b’abaregwa n’umwunganizi wabo. Aba bana umwe ni Umunyarwanda, undi ni Umurundi mu gihe undi afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Umucamanza akaba yavuze ko Hussein Nahimana David wari wakatiwe igifungo cy’umwaka na mugenzi we Yusuf Ndayisaba bahamwa n’icyaha, ariko abagabanyiriza igihano, aho yategetse ko bombi buri umwe ahanishwa igifungo cy’amezi ane n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 500,000. Yabakuriyeho ariko igarama ry’urubanza avuga ko risigara mu isanduku ya leta kuko baburana bafunze.

Niko byagenze no kuri Jonathan Niyonkuru wari wakatiwe igifungo cy’imyaka 4, aho umucamanza yamugabanyirije igihano akamukatira igifungo cy’amezi 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 500,000. Uyu nawe akaba yasonewe igarama ry’urubanza.

Umwe mu bunganiraga aba bana, Me Asumani Minsiragwira, yatangaje ko bishimiye icyemezo cy’umucamanza avuga ko icyemezo cy’Urukiko Rwisumbiye rwa Gasabo batari bakishimiye ari nayo mpamvu bari bakijuririye, akaba asanga ubutabera bwatanzwe ndetse bitewe n’igihe aba bana bari bamaze bafunzwe bakaba bahise barekurwa.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *