Ese gutuka Umwuka wera ni gute? Umuntu yabyirinda ate?

Sangiza iyi nkuru

Iyo usomye mu butumwa bwiza bwanditse muri Yohana 1:29, havugaa ko Yesu Kristu yaje mu isi gukuraho ubwandu bwose bw’icyaha, nyamara Yesu ubwe ni we utubwira ko hari icyaha kimwe rukumbi kitababarirwa aricyo cyaha cyo gutuka Umwuka wera.
Gutuka Umwuka wera ni iki?
Muri Matayo 12:24 handitse ngo ariko Abafarisayo babyumvise baravuga bati “Uyu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni, keretse Belizebuli umutware w’abadayimoni, ” naho ku murongo wa 32 ho hakaba handitse ngo Yesu Kristu arabasubiza ati”Kandi umuntu wese usebya Umwana w’umuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa, naho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza”.
Mu yandi magambo, Gutuka umwuka wera bishobora gusobanurwa nko guhakana ubushobozi bw’Imana nkana; ndetse ukagerageza no kubwitirira undi cg ikindi kintu!
Kuri ubu, biragoye gutandukanya imbaraga za muntu cyangwa iz’ibindi bintu ku isi bikoresha abantu, n’imbaraga z’Imana zivugwa muri Bibiliya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amadini yaradutse aba menshi ndetse aho bigeze abayashinga n’abayakoramo usanga bahanganisha ibitangaza, ibi bitangaza rero biragoye kwemera niba bikozwe mu izina ry’Imana cyangwa bikozwe mu izina ry’izindi mbaraga za hano ku isi.
Ni kenshi hajya humvikana amakuru hirya no hino ku isi, aho usanga bamwe mu biyita abakozi b’Imana bakoresha izindi mbaraga umuntu yakwita ko Atari mva juru, ariko bakabikora bavuga ko batumwe n’Imana.
Ni ah’Imana rero yo gushoboza abo yaremye kubasha gutandukanya umwuka wera n’imbaraga z’abantu hato bakaba bakwisanga batutse umwuka wayo bari bazi ko bahakanye umwuka abantu biyitirira.
Abantu benshi bakunda ubuhanuzi n’ibitangaza, ariko ni byiza kubigendanamo ubwitonzi n’ubushishozi kugira ngo hatabaho kwibeshya ku watumye abo bahanuzi babahanurira. ( Luka 17:23)
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *