Iyi ntero ivuga ku kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho nyuma ya 1994 ndetse no kubabazwa n’ abantu bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, yashimangiwe na Hon. Jean Baptiste Rucibigango wari umunyamakuru wa Radio Muhabura ya FPR/Inkotanyi ubwo yari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda hagati ya 1990 na 1994.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, ashimangira ibyiza FPR/Inkotanyi yagezeho ubwo yarwanaga intambara yo kubohora u Rwanda ku nyungu y’ umuryango mugari nyarwanda, ko atari ngombwa kwirata ibyakozwe ku rugamba rwo kubohora igihuu.
Ati “Ntabwo turi ibitangaza kuko ibyo twakoze n’ abandi bari kubikora, niyo mpamvu rero tutakagombye kubyirata cyangwa tubiterekereho kuko byari inshingano zacu , twabikoze kubera akababaro k’ amateka yacu”.
Yakomeje avuga ko abantu bose bagomba gukurikiza urugero rwa Afande Fred Rwigema witanze ku bw’ impamvu z’ umuryango mugari w’ Abanyarwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hon. Jean Baptiste Rucibigango usanzwe ari na Perezida w’ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR), akomeza avuga ko intego ya mbere y’ urugamba yari ukubohora igihugu bakakivana ku ngoyi y’ ivanguramoko n’ amacakubiri byabibwe n’ abakoloni bakoresheje cyane abamisiyoneri.
Agendeye ku mugani ugira uti “ Umutwe umwe ntiwigira inama” yagize, ati ” Twese hamwe tutagendeye ku bwoko twahisemo kwisubiza agaciro twari twarambuwe n’ abazungu baje kuducamo ibice batwumvisha ko inkomoko zacu zitandukanye”.
Kuri iyi ngingo y’ amoko , Hon. Rucibigango yerekanye uburyo ku rugamba rwo kurwanya Leta ya Habyarimana , Inkotanyi zari zishyize hamwe kuko mu ngabo hari amoko yose uko ari atatu.
Ati “Icyo twari twashyize imbere ni ubumwe, kubuka ubukungu ndetse no kuzubaka igihugu kigendera ku mategeko (Etat de Droit) kuko twabonaga ari ibyo bibazo by’ ingutu byatumye n’ igihugu cyacu kigwa mu icuraburindi”.
Rucibigango yavuze ko urugamba rwo kwibohora rwabaye mu gihe ikoranabuhanga ryari rikiri hasi, we akaba abona ko urubyiruko rw’ ubu rushobora gukora ibyiza cyane kuko ubu isi ikomeje kwihuta mu iterambere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


