Rwemalika Felecite, umugore wiyamamariza kuyobora Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), avuga ko mu byo yakora aramutse atowe, harimo no guha agaciro abakiniye ikipe y’igihugu (Amavubi).
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ku wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2017, yabatangarije ko afite imbaraga n’ubushake byo kuyobora iyi federasiyo, akanagaruka ku bakinnyi bahoze bakinira ikipe y’igihugu, ko bidakwiye kwimwa agaciro, ahubwo ko bakabaye urugero ku bato.
Ati “Imbaraga nakoresheje hirya no hino nzaza nzikoreshe muri FERWAFA, intego yaco turashaka gusiga umurage mwiza, ntabwo turi abashonji, dushyize imbere guteza imbere umupira duhereye ku bana bato, umupira tukawugira uw’umwuga, uwukina, uwutoza ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange ukabagirira akamaro”.
Yakomeje agira ati “twifuza ko umupira uba uwa twese, utuzanire inyungu, twifuza kuba umwe muri Ferwafa, tukubaka ikipe imwe, ikipe imwe, inzozi zimwe (One team, one dreams).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rwemalika kimwe n’abandi bari kumwe biyamamazanya, bagarutse ku bakinnyi bakiniye ikipe y’igihugu, bavuga ko bakagombye kuba indorerwamo abana bato bireberamo, aho gufatira ikitegererezo ku banyamahanga.
Habanabakize Fabrice wazaba ari Visi Perezida, Rwemalika aramutse atsinze amatora, agira ati “Mu gihugu hari abantu bakinnye ( Joueurs légendaires ), bafite ubunararibonye, turamutse tubongereye ubumenyi, bagahabwa amahugurwa baba abatoza bakomeye,… aho bari turahazi, bari ku isi, tuzakorana nk’ikipe tubabone, ”.
Ibindi bagiye bagarukaho bazakora mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, harimo no kuzamura umupira w’amaguru ku ku bagore, gukorera mu mucyo muri iyi Federasiyo birinda munyangire no gucikamo ibice, bagakorera mu mucyo, kugeza inkuga ku bo zigenewe,…
Rwemarika wiyamamariza kuyobora FERWAFA ni muntu ki?
Rwemalika Felecite yabaye umunyamuryango w’inama y’Ubuyobozi bwa Ferwafa kuva 2007 kugeza ubu
Rwemalika Felecite ni Vice perezida wa Komite Olimpike mu Rwanda
Rwemalika Felecite afite impamyabumenyi z’ubuyobozi mu mikino zitangwa na FIFA
Rwemalika Felecite ni umwe mu bari bagize komite yateguye igakurikirana CAN U17 yabareye mu Rwanda muri 2011
Rwemalika Felecite ni umwe mu bari bagize Komite ikurikirana igikombe cy’isi cya U17 cyabereye muri Mexique 2011
Rwemalika Felecite ni umwe mu bagize Komisiyo y’abagore muri CECAFA kuva 2011
Rwemalika Felecite ni umwe mu bagize Komisiyo ya Komite mpuzamahanga y’imikino Olimpike
Rwemalika Felecite mu 2016 yahawe igihembo na Komite Mpuzamahanga y’imikino Olimpike gihabwa abagore bitabira siporo
Rwemalika Felecite, mu 2015 yaherewe mu Bwongereza igihembo cya Stars Foundation Kingdom Award.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


