Zimbabwe : Uwayoboye urugamba rwo guhirika perezida Mugabe yagizwe Visi Perezida

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko uwari perezida w’igihugu cya Zimbabwe, Robert Mugabe akuweho habayeho cout d’etat ikozwe mu ibanga, hakimikwa Emmerson Mnangagwa wari uri ku ruhembe rwa Zimbabwe mu bijyanye n’igisirikare, kuri ubu uwayoboye urwo tugamba, Constantino Chiwenga yamaze kugirwa visi perezida.
Perezida Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko yegujwe ku butegetsi mu mpera z’Ugushyingu nyuma y’uko yari maze igihe atangaje ko nta kindi yabasha gukora uretse kuyobora abanyazimbabwe kuva babona ubwigenge mu myaka isaga 35 yari amaze ku butegetsi.
Mu mpera z’Ugushyingu 2017, nibwo igisirikare cya Zimbabwe cyakoze ibisa no guhirika perezida Mugabe ku butegetsi, amakuru akavuga ko yaje no gufungiranwa ahantu ndetse umugore we agahunga, ariko igisirikare cyamara kwigarurira ubutegetsi agatahuka ndetse na Mugabe akandika ibaruwa avuga ko atanze ubuyobozi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Mnangagwa wasimbuye Mugabe ku butegetsi, akomeje kugenda agaragaza impinduka muri Guverinoma ya Zimbabwe, aha abantu imyanya itandukanye cyane cyane abo bafatanyiije gukuraho perezida Mugabe.
PerezidaMugabe kandi utaragaragaye mu irahira rya mugenzi we wamusimbuye ku butegetsi, ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Singapure n’umuryango we, aho avuga ko yagiye kureba uko ubuzima bwe buhagaze.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ushinzwe itangazamakuru, George Charamba rivuga ko Constantino Chiwenga yamaze kugirwa perezida wingirije nyuma y’iminsi micye avuye ku mwanya yari afite wo kuyobora igisirikare.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *